Ubushinjacyaha bw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwashyize hanze urutonde n’amazina y’abantu bagomba gufatwa bagafungwa bashinjwa gukorana n’umutwe wa M23 ukomeje kwambura ibice bitandukanye birimo imijyi ikomeye , ingabo z’iki gihugu n’abafatanyabikorwa bazo barimo FDLR, Mai Mai ndetse n’Abacancuro b’Abarusiya babarizwa mu mutwe wa Wagner bivugwa ko bitabajwe na Perezida Tshisekedi.
Urutonde ubushinyacyaha bwashyize hanze , ruriho abantu 13 ndetse n’amazina yabo barimo Umupolisi witwa Eustache Gashuriro bigwa ko yahoze mu gisirikare cy’u Rwanda ,Niringirimana Rucyahobatinya wahoze ari muri M23, Kazindu bivugwa ko yatorotse igisirikare cya M23,Muhire bongereyeho Salon de Coiffure, Rukundo,Sukisa uvugwaho kuba yari Umusirikare ,Kanyove,Gahifiro uvugwaho kuba yari umusirikare w’u Rwanda ,Nzaramba (Chauffeur Mwangacucu-Goma), Seti uvugwaho kuba ari intasi ya M23 i Kitchanga.
Uru rutonde kandi ruriho uwitwa Élisée uvugwaho kuba ari umukangurambaga muri M23 ,Rucyahobantinya ndetse na Karaha w’i Burungu.
Iri tangazo ry’ubushinjacyaha rishimangira ko aba bose bagomba gufatwa bagashyikirizwa urukiko rwa Gisirikare hariya muri Congo bagafungwa bashinjwa gukorana n’umwanzi.
Iri tangazo rikurikirana n’iry’ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma risaba ko hagomba kuba isaka ryateguwe neza kandi rigakorwa mu buryo buhoraho ku basohoka n’abinjira ahantu hahurira abantu benshi mu rwego rwo kwirinda icyo wise ‘Ibitero by’Ibyihebe’
Bumwe mu butumwa buri muri iri tangazo ry’Umujyi wa Goma bugaragaza ko abavuga ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi bagenda cyangwa batuye muri uyu mujyi aribo bashobora kwibasirwa cyane ko bashinjwa kuba intasi z’umutwe wa M23, Leta ya Kinshasa yise uw’Iterabwoba.
Amakuru yizewe Rwandatribune ifite , avuga ko umutekano wakajijwe mu nkengero z’umujyi wa Goma hikangwa ko M23 ishobora kuwufata nyuma y’uwa Kitshanga ufatwa nk’ingenzi iherutse kwambura Ingabo z’iki gihugu.