Abapadiri, abiyeguriye Imana, abadiyakoni n’abanyeshuri biga muri seminari bo muri DRC Kuri uyu wa wa Kane tariki ya 2 Gashyantare, bagiranye umwiherero w’umwihariko na papa Francis bamusaba uruhare rwe mu kugarura amahoro muri Congo.
Ibi babigarutseho mu ijambo ryabo batanze mu gihe cy’uwo mwiherero bagiranye na papa Francis kuri Katedrali ya Notre Dame du Congo i Kinshasa bamusaba uruhare rwe ariko nabo bagaragaza ko barashyiraho uruhare rwabo mu kugarura amahoro yabuze muri Congo
Padiri Leonard Santedi wavuze mu izina ry’abapadiri n’abiyeguriye Imana, yemeje ko biyemeje kurengera indangagaciro z’uburezi, kurengera ibidukikije n’abaturage muri rusange
Biyemeje kandi guharanira kubaka Congo nshya, ubutabera n’amahoro.
Bishimiye ukuza kwa papa mu gihugu cy’abantu bibagiwe ku rwego mpuzamahanga kandi bamwinginga ngo abe umuvugizi ku ruhando mpuzamahanga ku nyungu z’abaturage ba Congo.
Uwineza Adeline