Papa Francis wageze i Kinshasa ku wa kabiri Mutarama 31, arangiza urugendo rwe rw’intumwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Gashyantare. Ariko mbere gato, y’uko ahaguruka arahura n’abepiskopi ba congo ku cyicaro gikuru cya CENCO.
Nyuma y’uko asoje icyo kiganiro n’abepiskopi, arahita yerekeza i Juba, umurwa mukuru wa Sudani y’Amajyepfo, urugendo arakora ari kumwe na Arkiyepiskopi wa Canterbury hamwe na Moderator w’Inteko rusange y’Itorero rya Scotland. Umuhango wo kugenda urategurirwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ndjili.
Mu bikorwa bye bitandukanye, yasubije ibibazo by’Abanyecongo bisaba ko amahoro yagaruka muri RDC.
Mu ijambo rye rya mbere, ku wa 31 Mutarama muri Palais de la Nation yaganiriye n’abanyapolitiki, imitwe ya dipolomasi ndetse n’abagize sosiyete sivile, aho yamaganye itsembabwoko ry’abaturage bo mu burasirazuba bwa DRC,by’umwihariko abavuga ururimi rw’ikinyarwanda.
Yasabye ko hajyahouburyo bwiza bugamije kwimakaza umuco w’ amahoro n’ubwiyunge muri RDC.
Yahamagariye Abanyecongo guharanira kurengera icyubahiro cya muntu ndetse no kumuha agaciro akwiriye kuko aremye mu ishusho y’Imana.
Papa Fransisiko yakoresheje imvugo kura amaboko yawe muri DRC, kura amaboko yawe muri Afurika, agamije kubwira abanyaburayi ko Afurika ikeneye kwigenga kandi ko Afurika itari akarima, cyangwa se ikirombe cy’abanyaburayi ngo bayikoreshe uko bishakiye.
Muri misa yizihizwaga ku wa 1 Gashyantare kuri esplanade y’ikibuga cy’indege cya Ndolo, pontiff wigenga yabwiye abakristu kurambura amaboko bakakira imbabazi z’Imana.
Yakomeje yamagana ihohoterwa , ubwicanyi, gufata ku ngufu, gusenya no kwigarurira uduce tumwe na tumwe no gusahura imirima n’amatungo bikomeje gukorwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku rubyiruko, umuyobozi wa Kiliziya Gatolika yarusabye kujya rukunda gukora amasengesho,kandi anarusaba kugira urukundo n’ubumwe bwa kivandimwe no kurwanya ruswa kuko aribyo bizatuma bagera ku mahoro arambye.
Uwineza Adeline