Muri aya masaha mu mujyi wa Goma umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyarugu hasoje inama yari ihuje Guverineri w’intara Liyetona Jenerali Costa Ndima, uhagarariye abavuye mu gisirikare hamwe n’abahagarariye abavuye mu mitwe yitwaje intwaro, ubu babarizwa muri Goma na Bambiro ko bahunga bakajya ahandi kuko M23 ishobora gufata utu duce
Mu ibambiro niho hari ikigo gicumbikiye inyeshyamba zashyize intwaro hasi ku bushake, abari muri iyi nama bakaba bemeje ko bagomba kwimura abari muri iyi nkambi bose kugira ngo M23 nihafata itazabifashisha mu ntambara.
Ibi babitangaje nyuma y’uko umutwe wa M23 wigaruriye uduce twinshi turimo I Peti yaguyemo abarenga 200 ba FARDC ndetse n’imitwe yitwaje intwari ifatanya na FADC.
Muri iyi nama kandi basabye aba bose ko bagomba guhunga ndetse n’abandi basirikare kugira ngo M23 itazafata aho bari igahita ibifashisha muri iyi ntamba, bakeka ko igiye kwinjira mu mujyi wa Goma
Intambara umutwe wa M23 uhanganyemo na FARDC iri kugenda irushaho gufata indi ntera, kuburyo hari n’abatangiye kuvuga ko ingabo za Leta rwose zatsinzwe ndetse igisigaye ari ukumanika amaboko.
Umuhoza Yves