Gen Kabido umuyobozi w’Umutwe wa Mai Mai Kabido, yatangaje k’umugaragaro ko umutwe ayoboye uri gufasha FARDC kurwanya M23.
Mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru byo muri DRC,Gen Kabido yavuze ko n’ubwo bari gufasha FARDC kurwanya M23, hari imbogamizi bari guhura nazo zirimo kuba Ubutegesti bwa DRC butari kubaha ibyingenzi nkenerwa kugirango babashe gutsinda M23.
Gen Kabido, akomeza avuga ko Mai Mai Kabido yatangiye gufasha FARDC kurwanya M23 mu mirwano yabereye bwisha ndetse ko kuva icyo gihe bakiri guhangana nayo bagamije kuyisubiza inyuma,.
Yongeyeho ko intambara M23 yatangije ikomeje kubarwaza imitima ndetse ko Ubutegetsi bwa DRC bugomba kubaha ibikoresho byose bakeneye kugirango babashe kuyisubiza aho yaturutse yemeza ko ari mu Rwanda.
Gen Kabido, akomeza avuga ko impamvu M23 iri kubaganza ari nako ikomeza kwigarurira ibice bynshi ,biterwa n’uko hari bamwe mu basirikare bakuru ba FARDC bakorana nayo , yanzura avuga ko Mai Mai kabido yiyemeje kurwanya M23 ndetse ko biteguye gutanga ubuzima bwabo .
Yashinje u Rwanda kuba arirwo ruri gutera inkunga M23 ndetse ko bazakomeza kurwana kugeza k’umurwanyi wabo wanyuma.
Yongeyeho ko Ubutegetsi bwa DRC , bukomeje gusinzira no kudaha agaciro intambara iri kubera muri Teritwari ya Rutshuru na Masisi ndetse ko nibudakanguka, M23 ishobora gufata Masisi yose na teritwari ya Rubero .
Gen Kabido ,yanzura avuga ko Mai Mai Kabido idakozwa ibiganiro hagati ya M23 n’Ubutegetsi bwa Kinshasa ahubwo ko bagomba gukomeza intambara ndetse ko mu gihe Ubutegetsi bwa DRC bwakwemera ibyo biganiro , bizafatwa nko kugambanira Abanyekongo.