Amakuru ataramenyekana neza akomoka muri FARDC atangaza ko Gen Major Chiko wari uyoboye urugamba rwaguyemo abarenga 200 yatumijweho I Kinshasa kugira ngo asobanure icyabaye kugira ngo umwanzi abice mo imbaga ingana kuriya, ndetse bikaba bivugwa ko yaba akorana na M23.
Jenerali majoro Chiko wari uyoboye urugamba arashinjwa kwanga gutanga intwaro ku mitwe y’inyeshyamba zagombaga kubafasha kurwanya M23 muduce twa I Peti , Nturo na Kicwa.
Aha niho ingabo za Leta FARDC zirenga 200 zasize ubuzima ndetse n’abarenga 20 bo mumtwe w’inyeshyamba wa FDLR nabo ntibabashije kuharenga.
Si ubwambere hahamagajwe abasirikare bayoboye urugamba FARDC ihanganyemo n’inyeshyamba za M23 kuko kuva umwaka ushize ubwo M23 yafataga Rutchuru abari bayoboye urugamba bahise bashyikirizwa urukiko bashinjwa guta uruganba n’ubugambanyi.
Sibo gusa kuko hari n’abandi bari I Goma ubwo M23 yasatiraga uyu mujyi bashyikirijwe inkiko baregwa guta urugamba, ubugambanyi no gutera abaturage ubwoba, ndetse bari banakatiwe urwo gupfa uretse ko umwe yaje gupfira muri gereza I Ndolo muri Gereza ya Gisirikare.
Umuhoza Yves