Inyeshyamba za Mai mai Kifuwafuwa zafatanyaga na FARDC nyuma yo gutsindwa urugamba ziraye mu baturage bo muri Masisi, cyane cyane abo muduce twa Kagusa,Matanda, Rubaya ndetse na Runigi bagenda bi ba inkoko ndetse n’ihene abaturage bo bakwiriye imishwaro bahunga izi nyeshyamba bavuga ko zariye karungu.
Izi nyeshyamba ziyobowe na Jenerali MaCano w’umutembo, zari zikambitse ku musozi wa Rushinga aha herutse kubera urugamba rutoroshye maze izi nyeshyambo zigakizwa n’amaguru nyuma yo kwirukanwa na M23.
Izi nyeshyamba zahise zihungira muri Runigi aho bibaga izi nkoko n’ihene bazijyana ndetse nk’uko isoko y’amakuru yacu iherereye Rubaya ibitangaza ngo aha hantu iyo uhageze utangirwa n’ikirundo cy’amababa n’ibisigazwa by’ihene zabazwe birunze kuri aka gasozi.
Izi nyeshyamba zimaze iminsi zifatanya na Leta kurwanya M23 zakuyemo akazo karenge nyuma yo gukubitwa na M23 niko kwirara mu baturage batangira kubanyaga ibyabo ndetse no kubavutsa ubuzima.
Abahungiye hafi bagarutse kureba uko byagenze nyuma yo kubona izi nyeshyamba zihambiriye zigakomeza kugenda bemeje ko byari bikomeye kuko iyo bazaga byari bigoye kugusiga uri muzima, kuko bicaga icyarimwe bari no gusahura.
Iyi ntambara ikomeje gukaza umurego mugihe imyanzuro ya Luanda isaba Leta ya Congo kuganira na M23 hanyuma, ibi bazo by’umutekano muke ubarizwa muburasirazuba bwa DRC bigashakirwa umuti binyuze mu biganiro.
Nk’uko bitangazwa n’umutwe wa M23, bemeza ko bo bakoze ibyo basabwaga ariko ingabo za Leta zo zakomeje kugaba ibitero kuri uyu mutwe ibintu byatumye intambara irushaho kukomera.
Umuhoza Yves