Kuri uyu wa 06 Gashyantare inyeshyamba zimaze igihe zikorana na FARDC mu ntambara iri guhangana mo na M23, zitegereje guhabwa izindi ntwaro zaraye zigejejwe mu mujyi wa Goma.
Izi nyeshyamba zari ziherutse kurega general major chico tshitambwe ko yabimye intwaro mugihe barwaniraga mu bice bya Masisi, ubwo umwanzi yabicaga mo abarenga 200 ndetse uyu mu Jenerali bikamuvira mo gutumizwa I Kinshasakugira ngo ajye kwisobanura, dore ko yashinjwaga gufatanya n’umwanzi.
Abayobozi b’imitwe y’inyeshyamba bagombaga gufata intwaro bari bageze I Goma kuri uyu wa 05 Gashyantare, ariko kuko abagombaga kuzihabwa bose bari batarahagera basabwe ko baza kuguraka uyu munsi.
Izi ntwaro ziri gutangwa mu gihe imyanzuro y’inama z’aba Perezida bo mu karere yo isaba ko iki gihugu cyakwegerana n’inyeshyamba za M23 kugira ngo bashakire umuti ikibazo cy’umutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo.
Uburasirazuba bwa Congo bumaze igihe kitari gito buri muntambara by’umwihariko Kivu y’amajyaruguru, intambara umutwe w’inyeshyamba wa M23 uvuga ko iterwa n’ingabo za Leta ya Congo.
Icyakora Leta ya Congo nayo igashinja izi nyeshyamba kuba nyirabayazana w’iyi ntambara. Izi ntwaro zigiye gutangwa ku mitwe y’inyeshyamba itandukanye imaze igihe ifatanya na FARDC guhangana na M23.
Umuhoza Yves