Kuva murukerera rwo kuri uyu wa 06 Gashyantare Karenga muri Masisi haramukiye imirwano yumvikanye mo urufaya rw’amasasu mato n’aremereye.
Ni agace kari gakambitsemo ingabo za FARDC ndetse hafi aho hakaba hari n’inkambi y’abacanshuro bo muri Wagner, si ibyo gusa kuko n’inyeshyamba za FDLR ariho zari zarimuriye ibirindiro bikuru ari naho Jenerali Majoro Omega n’abamwungirije bari baherereye.
Ni urugamba rukomeye nk’uko isoko y’amakuru yacu iri ahitwa mu Isake yabidutangarije ngo abari ahitwa kurupangu batarahunga ntibagicira ngo agwe kuko babuze icyo bafata n’icyo bareka.
Umwe mubaganiriye na Rwanda Tribune yatangaje ko bategereje kureba uko urugamba rurarangira ariko ko bafite ubwoba kuko iyo M23 itsinze abatsinzwe bagenda bica umuturage wese bahuye kandi bagasahura byose.
Ariko yakomeje avuga ko bagize amahirwe M23 igafata ako gace amahoro baba bayabonye kuko bari barembejwe na FDLR, Nyatura n’abandi bakorana nabo bazaga kubarira amatungo kandi ntacyo bashobora kuvuga kuko na FARDC yakabatabaye yabaga ibashyigikiye.
Iyi mirwano iramukiye k’umuryango mugihe mu mirwano y’ubushize ingabo za Leta hamwe n’abafatanije nabo bayitakarijemo cyane.
Umuhoza Yves