Umutwe wa FDLR watunzwe agatoki kuba nyirabayaza w’ibibazo by’Umutekano mucye bimaze imyaka irenga 28 mu Burasirazuba bwa DRC.
Ibi ,ni ibyatangajwe na Depite Prince Kihangi kyamwami ukomoka muri Teritwari ya Walikale ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Depite Kihangi avuga ko guhera mu mwaka wa 1994 abasize bakoze jenoside mu Rwanda barimo Ex-FAR ,Interahamwe na Guverinoma y’abatabazi bahungiye mu Burasirazuba bwa DRC ubwo iki gihugu cyari kikitwa Zaire yari iyobowe na Mobutu Seseseko.
Akomeza avuga ko iyi ,ariyo ntandaro y’ishyingwa ry’umutwe wa FDLR bikozwe n’abo bantu bari bamaze gutsindwa mu Rwanda bagahungira muri DRC ndetse bakemererwa kwambukana intwaro zabo.
Depite Prince Kihangi, yemeza ko kuva icyo gihe aribwo DRC yatangiye guhura n’intambara zidashira, ubugizi bwa nabi ,gushimuta abantu ndetse havuka n’indi mitwe myinshi izwi nka Mai Mai ,Nyatura n’iyindi kugeza magingo aya.
Akomeza avuga ko hagati y’umwaka wa 1996-1997 havutse umutwe wa AFDL wa Laurent Desire kabila wari ushyigikiwe n’u Rwanda na Uganda cyane cyane ko u Rwanda rwari rutewe impungenge n’izo nterahamwe zarimo zitegura kongera gutera u Rwanda kugirango zisubire k’Ubutegetsi zikoresheje ubutaka bwa DRC.
Depite Kihanga yemeza ko kuva icyo gihe Umutwe wa FDLR utahwemye kugaragara mu mitwe ibangamiye umutekano mu Burasirazuba bwa DRC byanatumye u Rwanda na DRC bahora barebana ayingwe.
FDLR kandi yagize uruhare mu ishyingwa ry’imitwe imwe n’imwe ariyo Nyatura n CMC, APCLS igizwe n’Abanyekongo bo mu bwoko bw’abahutu .
Bivugwa ko Abayobozi ba FDLR basabye bamwe mu Banyekongo bo mu bwoko bw ‘Abahutu bo muri Masisi na Rutshuru gushinga nimitwe yitwaje intwaro kugirango barwanye abo bise abanzi babo aribo Banyekongo bo mu bwoko bw’abatutsi.