Umuryango w’Abanyekongo uharanira kwimakaza ubutabera ACAJ(Association Congolaise Pour l’acce a la Justice) wasabye ingabo za EAC ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC kuva k’ubutaka bw’iki gihugu mu maguru mashya.
Mu itangazo uyu muryango washyize ahagara kuri uyu wa 7 Gashyantare 2023 ryashyizweho umukono na Georges Kapiamba umuyobozi wawo, rivuga ko kohereza ingabo a EAC mu burasirauba bwa DRC, ari amayeri ya Politiki na gisirikare y’abashigikiye M23 bashaka kwimura imipaka ya DRC buhoro buhora(Balkanisation) .
ACAJ ikomeza ivuga ko mu rwego rwo kurengera ubusugire bwa DRC, Guverinoma ya DRC igomba guhita yirukana ingabo za EAC k’ubutaka bwa DRC no gukura iki gihugu mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba(EAC) bitewe n’uko izi ngabo zananiwe kurengera ubusugire bwa DRC, kurwanya M23 no kuyibuza kwigarurira ibindi bice.
ACAJ ikomeza ivuga ko inama iheruka kubera i Bujumbura mu Burundi kuwa 4 Gashyantare 2023 yahuje Abayobozi b’ibihugu bigize umuryango wa EAC, ari ikimenyetso cy’uko ibi bihugu bishyigikiye M23 ndetse ko byifuza Congo y’inyantege nke kugirango babashe kuyisahura umutungo kamere wayo.
Baragira bati:” Biragaragara ko ibihugu bigize Umuryango wa EAC byifuza kubona Congo y’inyantege nkeya kugirango bibyaze umusaruro umutungo kamere wa DRC mu nyungu zabo”
Uyu muryango,wakomeje usaba Guverinomna ya DRC kwegera ibihugu byo muri SADC kugirango abe aribyo bifasha FARDC kurwanya M23 ngo kuko intwaro zo atari icyo babuze.