Mu mudugudu wa Kamanga mu kagari ka Musongati umurenge wa Nyarusange haravugwa inkuru y’umuturage witwa Sibomana Emmnanuel watwikiwe ishyamba rirenga hegitari imwe mu ijoro ryo kuwa kabiri w’iki cyumweru, nubwo umuryango w’uyu mugabo uvuga ko utazi ababikoze abaturanyi bawo bashinja uyu mugabo kuba ari we wabyikoreye ,agamije gufungisha abaturage no kwerekana ko aho atuye bamwanga.
Akabacuzi Hyacinthe umugore wa Sibomana avuga ko bamenye ko ishyamba ryabo ririmo gushya ubwo bari bamaze kurya mu masaha ya sa mbiri z’ijoro umugabo we akajya mu bwiherero maze ngo akabona ikirere cyatukuye ,maze atabaza ushinzwe umutekano ndetse n’umukuru w’umudugudu wabo ababwira ko ishyamba rye abona ririmo gushya.
Agira ati «abayobozi baratabaye, gitifu w’umurenge yaraje polisi nayo yaraje ndetse banafatanije n’abaturage barahazimya twe twari twaryamye kuko twari dufite ubwoba ,Sibomana we yari yabaye nk’uwahunagabanye avuga ko kuva afite ibibazo atajya kwiroha muri uwo muriro nuko tujya mu nzu turiryamira».
Abaturanyi bo bavuga ko bakurikije uburyo basanzwe bamuzi nta muturage wigeze amwangiriza ahubwo ngo niwe wabyikoreye .
Habiyambere Gaspard umusaza w’imyaka 99 avuga ko azi Sibomana kuva akiri umwana ngo yari asanzwe ari umuntu udashobotse ,ari umujura kugeza ubwo avuye muri gereza yambuye se wabo isambu ayimuhuguje akaba yaranze gusubira iwabo iyo avuka akaza kubasiga isura mbi .
Agira ati «ibi byabaye rero yarasohotse abwira umuturanyi we ati mbese iki cyotsi aho ntikiva mu kwanjye ,yisubirira mu nzu araryama wabonye aho umuntu agira ibyago abantu bamutabara akigendera ,ni mubi afite amanyanga mabi cyane dore aherutse no kwirandurira imyumbati ayigereka ku mwana w’umuturanyi bamuriha amafaranga ibihumbi 15».
Mukandebe Angelique w’imyaka 43 wavukiye muri uyu mudugudu avuga ko nta kibazo nk’icyo cyo gutwikirwa kigeze kigaragara mu mudugudu wabo kuva yabaho ahubwo ngo Sibomana niwe wabikoze kuko bafite ibimenyetso bigaragaza ko byakozwe nawe bitewe nuko asanzwe yitwara muri aka gace atuyemo.
Agira ati « ikitwereka ko ari we witwikiye nuko ari we wabanje kubona ko ishyamba rye ririmo gushya akandi aho acumbitse ntaryegereye ,tukibaza ukuntu ari we wahuruje abantu ngo yari ari iwe abona ishyamba rirahiye kandi twajya no kumutabara ngo turizimye we n’umugore we ntibahagere bakigira mu nzu bakaryama,ni gute watabaza abantu baza ukigira mu nzu ukaryama».
Bizimana François umukuru w ‘uyu mudugudu avuga ko uyu mugabo asanzwe azwiho amanyanga kuko n’iryo shyamba ari iryo yahuguje se wabo ,ndetse ngo akaza no kumufungishiriza abana ashaka kubambura isambu yabo.
Agira ati «Inama yabaye kuwa gatatu haraye hahiye abaturage bose bemeje ko ari we wahitwikiye imbere y’abayobozi bakurikije kuba abantu bose barahuruye muri iryo joro ariko we ntahagere ,inzego z’umutekano zahageze ,ubuyobozi bw’umurenge buhari rwose iyo turebye tubona ari we wabyikoreye»
Ku ruhande rw’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarusange Rwiyereka Roger Avuga ko uyu mugabo Sibomana Emmanuel nawe ari mu bacyekwa ko batwitse iri shyamba bakurikije imyitwarire n’imibanire ye n’abaturage.
Agira ati « nkihagera abaturage baratakambye bati rwose Gitifu uyu muntu araturembeje ibi bintu niwe wabyikoreye ,rero dukurikije amakuru ashobora nawe gucyekwa kuko ari mu bantu bagonganisha inzego z’ubuyobozi n’abaturage».
Uyu munyamabanga nshingwabikorwa kandi akomeza vuga ko kuwa kabiri w’icyumweru gitaha bafitanye inama nawe ,abaturage ndetse n’inzego z’umutekano ngo basuzume ikibazo cye n’abaturage,ikindi ngo nuko abangamiye ibyemezo by’ubuyobozi kuko ishyamba rye ryahiye amaze kumenyeshwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ko urubanza afitanye n’umuturage afitiye umwenda ruzaza kurangizwa.
Umunyamategeko Me Jean Paul Habineza avuga ko kwitwikira cyangwa gutwikira undi bihanwa n’amategeko nk’uko bigaragara mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda mu ngingo ya 179 ivuga kwitwira ,aho ivuga ko umuntu wese ku bw’uburiganya witwikira inyubako ,ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu cyangwa ibindi bintu bifite agaciro ,aba akoze icyaha .
Iyo abihamijwe n’urukiko ,ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1)ariko kitarenze imyaka ibiri (2)n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Atari munsi ya miliyoni ebyiri(2.000.000)ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000)cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ndetse ngo ibi binagaragara mu ngingo ya 187 ivuga kwangiza cyangwa konona ibiti ,imyaka n’ibikoresho by’ubuhinzi n’ubworozi aho ivuga ko umuntu wesee ,ku bw’inabi ,wangiza cyangwa wonona ,ibiti ,imyaka ,ibikoresho by’ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi bintu by’undi cyangwa bye ariko bifite ingaruka ku bandi ,aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ,ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2)n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000FRW)ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000)cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Sibomana Emmanuel uvugwaho kwitwikira ishyamba ubwo itangazamakuru ryageraga aho iryo shyamba riri ,ntiryahamusanze kuko umugore we Akabacuzi Hyacinte yavuze ko yari yagiye kuri polisi aho bari bamuhamagaje ngo aze gusobanura uko iryo shyamba rye ryahiye.
Nubwo kandi abaturanyi be bifuza ko yakwiye kuhava agasubira iwabo iyo yaje aturuka bitewe n’imyitwarire ye yaba Umunyamategeko Me Habineza Jean Paul n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Rwiyereka Roger bavuga ko kumwimura Atari byo kuko buri munyarwanda wese afite uburenganzira bwo kuba no gutura aho ashaka mu gihugu.
UWAMBAYINEMA M.Jeanne ̸ Rwandatribune.com