Hashize igihe Gen Hakizimana Antoine Jeva wari ushinzwe operasiyo za gisirikare mu mutwe wa CNRD/FLN, ahanganye bikomeye na Lt Gen Hamada wahoze ari umugaba mukuru w’uyu mutwe bapfa ubuyobozi.
Nyuma yo guterana amagambo aho buri umwe yari afite uruhande rumushigikiye ndetse buri wese yiyitirira Ubuyobozi bukuru bw’ingabo za FLN umutwe urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda, byaje kurangira Gen Jeva ariwe wegukanye umwanya w’ umugaba mukuru w’ingabo za FLN zigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Amakuru dukesha umwe mu barwanyi ba FLN uheruka gutoroka inyeshyamba za FLN aho ari mu mujyi wa Bukavu akaba yanze ko dutangaza amazina ye ku mpamvu z’umutekano we, avuga ko ubu Gen Jeva ariwe ufite imbaraga kuko abasirikare benshi ariwe bayobotse kandi bumvira.
Yakomeje avuga ko amabwiriza yose ari gukurikizwa mu nyeshyamba za FLN, ari guturuka kwa Gen Jeva mu gihe Lt Gen Hamada wari usanzwe abayoboye batakimwumvira .
Aya makuru, akomeza avuga ko Lt Gen Hamada n’abamushikiye bari banze kuva ku izima ari nako bagerageza gukangurira abarwanyi ba FLN kumuyoboka, ariko bamusubiza ko batakimufata nk’umugaba mukuru wa FLN ahubwo ko bubaha amabwiriza bari guhabwa n’umugaba mukuru wamusimbuye ariwe Gen Hakizimana Antoine Jeva.
Yagize ati:”Ubu Gen Jeva niwe uyoboye ibikorwa byose by’ingabo za FLN kandi niwe utanga amabwiriza. Abasirikare benshi bamwiyunzeho kandi ntibacyubahiriza amabwiriza ya Lt Gen Hamada kuko batakimwemera nk’umugaba mukuru w’ingabo za FLN. bumvira Gen Geva gusa kandi niwe basigaye bafata nk’umugaba mukuru”
Yakomeje avuga ko n’ubwo Gen Jeva ari kugerageza kongera kubaka igisirikare cya CNRD/FLN, uyu mutwe wacitse intege k’uburyo bugaragara, bitewe n’amakimbirane yari amaze igihe muri uyu mutwe hagati y’abayobozi bakuru bawo byatumye ucikamo ibice bibiri .
Yavuze kandi ko hari abarwanyi batorotse igisirikare cya FLN bakigira muri Zambia abandi bakaba batataniye mu duce dutandukanye two mu burasirazuba bwa DRC byatumye umubare w’inyeshyamba za FLN ugabanyuka k’uburyo bugaragara.
CNRD/FLN ni umutwe washinzwe na Col Wilson Iratageka afatanyije na bageni be nyuma yo kwitandukanya na FDLR bapfa ikibazo cya Kiga-Nduga.
Yaje kwicirwa mu muri Kivu y’amajyefo mu 2019 maze asimburwa na Lt Gen Hamda .Mu bihe bitandukanye, uyu mutwe wakunze kwigamba ibitero by’ibasiye abaturage mu karere ka Nyaruguru hafi y’ishyamba rya nyungwe aho bazaga baturutse i Burundi mu ishyamba rya Kibira.
Muri iki gihe ariko, igisirikare cy’Uburundi cyarabahagurukiye aho kimaze igihe kibahiga bukware bitewe n’uko u Burundi butakifuza ko bakomeza gukoresha ubutaka bwabo mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ubu Gen Geva n’ingabo ze ,basubiye muri Kivu y’Amajyepfo aho bakomeje kwisuganya mu regwo rwo kugerageza no gushaka uko bakongera guhungabanya umutekano w’u Rwanda.