Nyuma y’agahenge k’igihe gito, imirwano yongeye kubura hagati ya FARDC ifatanyije na FDLR,bagabye igitero gikomeye ku birindiro bya M23 biri ahitwa Kingi ni mubirometero 3 ujya mu mujyi wa Sake.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri muri aka gace ivuga ko abaturage b’ahitwa ku Rupangu biboneye neza Gen.Omega ari kumwe n’itsinda kabuhariwe ryo muri FDLR/CRAP,bari gutegura imirongo y’abarwanyi,muri abo barwanyi havuzwemo uwitwa Lt.Col Silencieux Inkodos.
Muri iyi mirwano kandi humvikanyemo ibisasu biremereye byaraswaga n’Abacancuro b’Abaromaniya,gusa ubwo twandikaga iyi nkuru imirwano yari igikomeje haba ku ruhande rwa FDLR,na M23 birinze kugira icyo batangaza.
Twahamagaye Lt.Col Ndjike Kaiko ku murongo wa telefone ngendanywa,ntiyabasha kwitaba kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Mwizerwa Ally