Muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo habarizwa imitwe myinshi yitwaje itwaro irenga120 muriyo harimo n’uyu M23 umaze igihe uhangane n’ingabo za Leta, nyamara bikagaragara ko imyanzuro irebana n’umutekano wo mu burasirazuba bwa Congo isunikirwa gusa kuri M23
Iyi myanzuro y’abakuru b’ibihugu yafatiwe I Luanda muri Zmbia ireba umutekano muke uboneka muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo,yasabye ko impande zombi haba ku mitwe yitwaje intwaro ibarizwa muburasirazuba bwa DRC ndetse na Guverinoma ya Congo bakurikiza inzira y’amahoro kugira ngo umutekano muke ubarizwa ri aka karere urangire.
Iyi myanzuro yasabaga imitwe yitwaje intwaro ikomoka mubihugu bituranye na Congo gushyira intwaro hasi zigasubira mubihugu yaje ikomokamo ntayandi mananiza.
Iyi mitwe ikomoka mu mahanga irimo; ADFumutwe ugendera ku mahame ya kisiramu, urwanya Leta y’Ubugande, hari kandi na FDLR irwanya Leta y’u Rwanda ndetse n’umutwe wa FNL irwanya Leta y’u Burundi iyi myanzuro ntiyirengangaje ni mitwe y’inyeshyamba ikomoka murikigihugu kuko nabo basabwaga gushyira intwaro hasi bagasubira mubuzima busanzwe nyamara bitunguranye iyo mitwe y’inyeshyamba yifashishijwe na Leta kurwanya M23 igikorwa kitagaragaye neza ndetse bikagaragazwako imyanzuro ya Luanda yateshejwe agaciro n’icyo gihugu.
Benshi bibajije niba aya mahoro y’inyeshyamba zirwanya izindi ashoboka , ariko ntibyavugwaho rumwe.
Umutwe w’inyeshyamba wa M23 wakunze gushinza Leta ya Congo gufatanya na FDLR na Mai Mai kwica abaturage babanye Congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda byumwuhariko abo mubwoko bw’Abatutsi.
Uyu mutwe wagaragaje ko warekuye tumwe muduce wari warafashe murwego rwokubahiriza amasezerano ya Luanda bagashinja ingabo za Leta kwenyegeza urugamba kuko babagabyeho Ibitero mugihe bo bari biturije.
Nikeshi Kandi iyo havuzwe kutubahiriza amasezerano ya Luanda usanga Batunga agatoki M23 hakirengagizwa ko hari n’abandi bireba, mubyukuri rero iyo witegereje neza usanga ayamasezerano areba gusa M23, abandi bo ntacyo bibabwiye kuko babifata nk’ibitarabayeho.
Ibi ninabyo abahanga mubya politike no mumibanire ya muntu bashingiraho bashinja ubuyobazi bwa DRC kwihunza ishingano no kugereka ibibazo byabo kubandi, ibintu bituma umutekano wabo wabaye agatereranzamba muburasirazuba bwa DRC utagerwaho.
Mukarutesi Jessica