Umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru wibasiwe n’inzara nyuma y’uko inzira zanyuzwaga mo ibiribwa bikomotse muri Rutshuru ndetse na Kitchanga zifunzwe kubera imirwano,y’inyeshyamba za M23 na FARDC, ibintu byatumye Leta ifunga amayira yose..
Ibi bikaze nyuma y’aho umuhanda Goma-Kitchanga ndetse n’umuhanda Goma – Rutshuru bifatiwe n’inyeshyamba za M23, uyu mujyi ugahita usa n’ugiye mu kaga kuko isoko rimwe ryonyine wasigaranye ari isoko rya Gisenyi gusa, nyuma y’uko Leta ihisemo gufunga amayira yose yerekeza aho inyeshyamba za M23 ziri kugenzura.
Ibi bikiyongeraho ko ibiribwa byatungaga abatuye bo muri uyu mujyi ahanini byakomokaga muri turiya duce ndetse no mu Rwanda, nyamara kubera ko umutekano w’ibihugu byombi utameze neza ndetse n’imipaka ikaba isa n’idakora neza abaturage bo muri uyu mujyi bakomeje gutakamba ndetse bamwe bakemeza ko bagiye guhunga kubera ikibazo cy’inzara.
Umujyi wa Goma usa n’ukikijwe n’ingabo zitandukanye, kuko ari MONUSCO, ingabo za EAC, FARDC ndetse n’inyeshyamba za M23 ibintu bituma benshi badatinya kuvuga ko intambara ikomeye iri kugenda yerekeza muri uyu mujyi, kuko uduce dukomeye dusanzwe dukikije uyu mujyi twose dusa n’uturi mu maboko y’inyeshyamba za M23.
Si ubwa mbere izi nyeshyamba zihakana zivuga ko zidakeneye gufata ubutaka bunini cyangwa se igihugu kuko bo icyo baharanira ari uko bahabwa uburenganzira bwabo nk’abanyagihugu.
Ibyo bakunze kubigaruka ho ubwo basabaga Leta ko bagirana ibiganiro nyamara ibyo yo ikabitera ishoti.
Intambara yaratangijwe bituma abaturage benshi bisanga mu buhungiro ndetse abandi bakaba barikwicirwa n’inzara mubuhungiro, abandi bakaba bari kwicirwa n’inza mu mujyi wa Goma.
Umuhoza Yves