Gen Yakutumba uyobora inyeshyamba za Mai Mai CNPSC zikorera muri Kivu y’Amajyepfo ,avuga ko hari Abasirikare ba FARDC benshi bamaze kugambana na M23.
Ibi Gen Yakutumba yabitangaje ejo kuwa 13 Gashyantare 2023 nyuma yaho icyiciro cya Kabiri cy’ inyeshyamba ze zagombaga kujya I Goma guhangana n’umutwe wa M23 zifungiwe amayira .
Gen yakutumba, avuga ko hari abarwanyi be bafungiwe amayira bageze ku kiraro cya Mutambala muri Teritwari ya Uvira na Fizi ubwo barimo bashaka kwambuka ngo berekeze muri Kivu y’amajyarugura kurwanya M23.
Yashinje komanda wa FARDC muri ako gace witwa Fundi Ramazazani kuba ariwe wategetse ingabo ayobora gufungira amayira abarwanyi ba CNPSC Yakutumba kugirango ntibabashe kwambuka berekeza muri Kivu y’Amajyarguru guhagarika M23.
Gen yakutumba, akomeza avuga ko bigaragaza ko mu ngabo za FARDC zikorera muri Kivu y’Amajyepfo n’Iyamajyaruguru zamaze kugambana na M23 .
Gen Yakutumba kandi, yongeyeho ko ingabo ze ziteguye guhagarika M23 ku giciro icyaricyo cyose ndetse zishaka gutabara ighugu cyabo cya DRC, ariko abarwanyi be ngo bakaba batangiye gukumirwa na FARDC kugirango batagera i Goma, kandi M23 ikomeje kujya mbere muri Masisi ishaka kwerekeza muri Kivu y’Amajyepfo.
Yagize ati:”Abasirikare benshi ba FARDC bakorera muri Kivu y’Amajyepfo n’iyamajyaruguru bamaze kugurisha igihugu kuko bagambanye na M23. Babujije abarwanyi bacu kwambuka ngo berekeze I Goma guhagarika M23 .
Babahagarikiye ku kiraro cya Mutambala bikozwe na Komanda Ramazani Fundi muri UvurI na Fizi. Turashaka kujya kurwanya umwanzi bo bakadukumira, cyane cyane ko twifuzaga kohereza abarwanyi benshi kuko abamaze kugera I Goma ari bake. Niyo mpamvu dusaba Umuyobozi w’ingabo muri rejiyo ya 33 kudufasha abarwanyi bacu bakabasha kwambuka berekeza muri Kivu y’amajyarugura guhagarika M23 kandi nitwe tubishoboye.”
Gen Yakutumba yongeyeho ko nibakomeza gutinda, mu gihe gito M23 iraba igeze Kamanyola yerekeza muri Kivu y’Amajyepfo.
Twibutse ko kuwa 12 Gashyantare 2023, ikiciro cya mbere cy’inyeshyamba za Mai Mai CNPSC yakutumba cyari cyageze igoma aho cyacyiriwe mu kigo cya gisirikare cya Katindo .
Gen Yakutumba ariko , avuga ko abo badahagije ariyo mpamvu yifuje kohereza abandi barwanyi benshi kugirango bahagarike umuvuduko wa M23 ikomeje kujya mbere muri Teritwari ya Masisi.