Abarwanyi ba FDLR bafatanyije na FARDC n’Abancanshuro ba Wagner Group bagose umujyi wa Kichanga,mu gihe imodoka za Burende zikomeje gusukamo ibibombe.
Intambara yubuye muri iki gitondo cyo kuwa kane taliki ya 16 Gashyantare 2023,aho bivugwako inyeshyamba za FDLR zifatanyije na FARDC na Wagner Group zatangije urugamba rwo kwisubiza umujyi wa Kichanga.
Ubwo twandikaga iyi nkuru ,isoko ya Rwandatribune iri ahitwa i Peti,ivuga ko ibifaru bitwawe n,Abacanshuro b’Abarusiya babanje kurasa mu mujyi wa Kichanga ibisasu byinshi mbere yuko abarwanyi ba FDLR n,ingabo za Leta babanza kwinjira.
Ababyiboneye n,amaso bavugako ko usibye abo mu mutwe wa FDLR bari muri iyo mirwano ,byageze saa mbiri za mu gitondo n’abarwanyi ba Mai mai CMC ya Gen.Domi Ndaribitse binjiye ku murongo w’urugamba aho baje gufasha ingabo za Leta kwisubiza umujyi wa Kichanga.
Abakurikiranira hafi ibya Congo, bavuga ko n’ubwo Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC )urigashakisha umuti w’ikibazo cy’iyi ntambara biciye mu biganiro, bikiri kure nk’ukwezi cyane ko ubutegetsi bwa Congo bukomeje kwinjiza imitwe y’Abacancuro b’Abanyamahanga k’ubutaka bwayo, kugirango babafashe kwigarurira ibice bambuwe na M23.