Mu ijambo ry’umuvugizi wungirije w’inyeshyamba za M23 Munyarugero Canisius yagejeje ku itangaza yemeje ko ingabo za EAC ndetse n’ingabo za MONUSCO mubo zigomba kurwanya hatarimo M23 kuko yo iri iwabo ahubwo bagomba kwamagana imitwe y’inyeshyamba y’amahanga ndetse n’abacanshuro ba banyamahanga bagasubira iwabo, hanyuma abanyagihugu bakaganira ku mutekano wabo.
Uyu muvugizi wungirije w’izi nyeshyamba atangaza ko umutekano w’iwabo wangizwa mbere na mbere n’abanyamahanga kandi ugasanga abo banyamahanga bakorana bya hafi n’ingabo a Leta FARDC.
Muri abo banyamahanga uyu mugabo atunga agatoki yibanze cyane kunyeshyamba za Komotse mu gihugu cy’u Rwanda FDLR zimaze igihe zikorana n’ingabo za Leta , ndetse agashinja Leta gukoresha abantu buri munsi baba bari kwica abaturage ndetse bakanabambura ibyabo, aho kugira ngo barengere abo baba bahohoterwa hagahembwa ababahohotera.
Yagarutse kandi kunyeshyamba za ADF zikomoka mu gihugu cya Uganda zivuga ko zigendera ku mahame ya k’Isiramu, zikaba zaramazeabantu muri Kivu y’amajyaruguru, ndetse akabaza impamvu hatirukanwa izo nyeshyamba zabaziye mu gihugu ahubwo hakirukanwa abene gihugu.
Yagarutse no ku nyeshyamba zikomoka mu gihugu cy’u Burundi za FNL zikaba zikorera muri Kivu y’amajyepfo, ndetse agasaba ingabo za EAC ko zagerageza kurwanya iyo mitwe yose ibarizwa k’ubutaka bwabo, hanyuma abanyagihugu nabo bakagirana ibiganiro.
Uyu mugabo yagaragaje ko Leta yabo isa n’idashaka amahoro kuko ngo aho kwirukana abanyamahanga bateza umutekano muke, ahubwo barushaho kubongera, ngo kuko n’ubwo bimeze gutyo iki gihugu Leta yacyujujemo abazungu ngo baje kurwanya abenegihugu kandi bafite icyo barwanira, mugihe abo bavamahanga bo urebye batazi icyo barwanira.
Canisius akomeza avuga ko bakeneye ko Congo ivanwamo imitwe y’inyeshyamba yose ikomoka mu mahanga hanyuma abene gihugu nabo bakagirana ibiganiro byo kugarura amahoro iwabo.