Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kwikoma u Rwanda by’inzozi, bavuga ko ingabo z’u Rwanda zabinjiriye mu gihugu ntacyo zikanga zigoye gufasha inyeshyamba za M23 zimaze igihe zihanganye n’ingabo za Leta FARDC.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Operasiyo Sokora 2 Lieutentant Colonel Guillaume Ndjike Kaikoishinzwe guhashya imitwe yitwaje intwaro, ikaba ariyo iri guhangana n’umutwe wa M23, akaba yatangaje ko binjiye ari 356
Lt. Col Kaiko yavuze ko ku wa 16 Gashyantare 2023, abasirikare b’u Rwanda 356 boherejwe ku butaka bwa Congo gushyigikira inyeshyamba za M23 zihanganye bikomeye n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Agaragaza ko aba basirikare b’u Rwanda bambukiye i Kibumba nta rutangira maze berekeza muri Parike ya Virunga.
Aba basirikare b’u Rwanda 356 ngo bahise berekeza i Kitchanga muri Teritwari ya Masisi guhangana n’ibitero bya FARDC ku mutwe wa M23.
Yavuze ko abasirikare ba RDF “Banyuze i Kibumba (Mwaru) bafata icyerekezo cya parike y’igihugu ya Virunga.”
Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zamenyesheje umuryango mpuzamahanga ndetse n’amahanga ko u Rwanda rukomeje kwinjira muri kiriya gihugu gufasha inyeshyamba za M23.
Ku wa kane tariki ya 16 Gashyantare 2023 muri Teritwari ya Masisi, FARDC yamaganye ibitero bishya bya M23 ngo n’ingabo z’u Rwanda, ivuga ko yiyemeje guhangana cyane mu rwego rwo kurengera abaturage n’igihugu.
Umutwe wa M23 nawo wasohoye itangazo usobanura ko ihuriro rya FARDC, imitwe yitwaje intwaro n’abacanshuro ryagabye ibitero ku bice ugenzura i Kitchanga na Kinyandonyi kandi bituwe cyane n’abaturage.
M23 ivugako ifite uburenganzira bwo kwirwanaho no kurengera abaturage b’abasivili mu turere iyoboye, ko nta kundi byagenda uretse guhagarika iri terabwoba aho ryaturutse.
Repuburika iharanira Demoka ya Congo yakomeje gushinja ingabo z’u Rwanda kuba inyuma y’inyeshyamba za M23 nyamara u Rwanda rwakunze guhakana iki kintu kivugwa na FARDC