Mu gihe baherutse kwitabazwa na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi ngo bamufashe kurwanya umutwe wa M23, abayobozi ba Amerika bavuga ko abacanshuro barenga 30,000 barwanira itsinda ryitwara gisirikare rya Wagner ryo mu Burusiya bishwe cyangwa barakomereka kuva intambara yo muri Ukraine yatangira.
Ku rundi ruhande kandi abayobozi bo mu butasi bw’Ubwongereza bagereranyije ko abasirikare basanzwe b’Uburusiya n’abarwanyi bo mu itsinda rya Wagner bashobora kuba bamaze kwicwamo cyangwa gukomerekamo abari hagati ya 175,000 na 200,000 barimo n’abapfuye bari hagati ya 40,000 na 60,000 .
Nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi mu biro bya Perezida w’Amerika bizwi nka White House,John Kirby ngo mu byumweru bya vuba aha bishize iryo tsinda ryatakaje abarwanyi benshi, abagera hafi ku 9,000 bakaba bariciwe mu mirwano.
Ngo itsinda rya Wagner ryakuye abarwanyi benshi mu bahoze ari imfungwa zo mu magereza yo mu Burusiya, ndetse Kirby yavuze ko benshi mu bishwe cyangwa bagakomereka bari imfungwa zisanzwe zarahamijwe ibyaha zitahawe imyitozo ya gisirikare.
Amakuru akomeza avuga ko nubwo abo bishwe cyangwa bagakomereka, itsinda Wagner ryateye intambwe rifata ibice bimwe byo mu nkengero y’umujyi wa Bakhmut ariko ariko Kirby ,umuvugizi w’akanama k’umutekano w’igihugu k’Amerika yumvikanishije ko gutera indi ntambwe bishobora kugorana kuko n’ibice bimwe Uburusiya bwafashe muri Bakhmut byatwaye amezi kugira ngo bubigereho kandi ko bwabigezeho “butakaje byinshi cyane budashobora gusimbuza”.
Kirby yabwiye abanyamakuru ati “Birashoboka ko bishobora kurangira bafashe Bakhmut, ariko izaboneka ko nta kamaro nyako ibafitiye kuko nta gaciro nyako ifite mu bijyanye n’amayeri y’urugamba”.
Yanibajije ku kamaro gufata uwo mujyi byaba bifitiye Uburusiya mu rwego rwa gisirikare nk’uko BBC ibitangaza.
Imwe mu mirwano ikaze cyane yo muri iyi ntambara imaze igihe ibera mu nkengero z’uwo mujyi wo mu burasirazuba bwa Ukraine, aho abacanshuro bo mu itsinda Wagner biganje mu bikorwa by’Uburusiya byo gushaka kuwufata.
Igisirikare cya Ukraine kivuga ko abarwanyi bo mu itsinda Wagner boherejwe mu bitero ari benshi kandi ahantu h’imirambi ho ku butaka.
Ndetse umuvugizi w’igisirikare cya Ukraine yavuze ko Uburusiya bwananiwe kuhakura abasirikare bakomeretse n’abapfuye bituma hari “ahantu usanga imirambo yabo igerekeranye”.
Gufata Bakhmut bishobora gutuma Uburusiya butera intambwe yerekeza ku mijyi minini yo mu burengerazuba, nka Kramatorsk na Slovyansk.
Abancacuro bo mu mutwe wa Wagner bakaba baherutse kwitabazwa na Perezida Tshisekedi mu rugamba rwo kurwanya umutwe wa M23 ukomeje kwambura ingabo za Congo(FARDC)ibice bitandukanye birimo n’imijyi ikomeye.
Aba bancancuro ku rugamba rurwanya M23 baba bafatanyije n’umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, uwa Mai Mai ndetse na Nyatura.
M23 iherutse gutangaza ko yatandiye kwivugana bamwe muri aba bancacuro nk’uko byagaragajwe n’amwe mu mafoto uyu mutwe washyize hanze.
Leta ya Congo yahakanye ibyo kwitabaza abacancuro , ivuga ko ari abaje bataje kurwanya M23 ahubwo ari abarimu baje kongerera ubumenyi ingabo z’iki gihugu, gusa aya makuru yake kuvuguruzwa na bamwe mu basirikare bakuru ba FARDC baherutse kwiyunga kuri M23 aho bemeje ko mu bitero bagababa kuri uyu mutwe babaga barikumwe n’aba bacancuro.
Amakuru yizewe avuga ko kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2022 , i Goma hari hamaze kugera abacancuro 100 ba Wagner ndetse ko ukwezi kwa Mutarama 2023 kwagombaga kurangira hamaze kugera abacancuro 300.
Aba bacancuro bakunze kugaragara mu bice bitandukanye bya Congo cyane mu mujyi wa Goma ari naho bacumbikiwe muri imwe muri Hoteli aho barindiwe umutekano n’Abajepe ba Tshisekedi.
Itsinda Wagner ryari rito cyane mbere yuko Uburusiya bugaba igitero kuri Ukraine mu kwezi kwa kabiri mu mwaka wa 2022, rikaba ryari rifite abarwanyi 5,000, benshi muri bo bakaba bari abahoze ari abasirikare, bafite inararibonye mu bya gisirikare.
Byemezwa ko itsinda Wagner ryatangiye ibikorwa byaryo mu mwaka wa 2014 mu mwigimbakirwa wa Crimea, Uburusiya bwiyometseho buwuvanye kuri Ukraine.
Kuva icyo gihe, rimaze gukorera mu bindi bice byo muri Ukraine, muri Syria ndetse no mu bice bimwe byo muri Afurika. Ryashinjwe ubugome no gukora ibyaha byo mu ntambara.