Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC ,kigiye kugura Drones zigera ku icyenda mu rwego rwo guhangana n’umutwe wa M23 ,ukomeje kwigarurira uduce twinshi muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ikinyamakuru Africa Intelligence cyahishuye aya makuru , kivuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwamaze kwemeza igurwa rya Drone icyenda mu Bushinwa zo mu bwoko bwa CH-4 Rainbow , ndetse ko mu minsi mike iri imbere zizaba zamaze kugera k’urugamba mu Burasirazuba bwa DRC mu rwego rwo guhagarika umuvuduko wa M23.
Iki kinyamakuru, gikomeza kivuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwasanze gutsinda M23 bisaba izindi mbaraga , ndetse ko bwamaze kwemeranya n’Ubushinwa ku igurwa ry’izi Drones.
Africa Intelligence, ikomeza ivuga ko imujyi ya Goma na Bukavu ariyo izifashiswa nk’ibirindiro bikuru byizi Drones , bitewe n’uko ariyo yegeranye n’u Rwanda bashinja gutera inkunga M23 ndetse bakemeza ko ariho uyu mutwe utera uturuka.
Cyongereho ko imyiteguro yo gutegura aho zizajya zihagurukira n’ibindi bintu nkenerwa kugirango zibashe gutangira urugamba ,irimbanyije mu mujyi wa Goma na Bukavu.
Izi drone , zifite ubushobozi bwo gukora ubutasi no kugaba ibitero ku mwanzi zikoresheje za misile.
DRC kandi,ngo irateganya kuzana Abashinwa bagomba gutoza abazakoresha izi Drones ndetse ko iki gihugu cyamaze kwishyura ikiciro cyambere cy’Amadorali y’Amerika avuye kuri Banki nkuru ya DRC ajya kuri konte za Equity Bank.
Kugeza abu ariko, Ubuyobozi bukuru bwa FARDC nti buremeze iby’iyi nkuru .
Mu gihe FARDC yabasha kubona izi Drones, zaba ziyongeye ku zindi ndege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi 25, iheruka gukura mu Burusiya mu mpera z’umwaka ushize mu rwego rwo guhangana na M23.
Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo,ikimoje gushyira imbaraga nyinshi mu kurwanya M23 ndetse amakuru aturuka i Kinshasa, akavuga ko Perezida Tshisekedi yamaze kurahira avuga ko azakoresha ubushobozi bwose igihugu cye gifite kugirango abashe gutsinda M23.
k’urundi ruhande ,Umutwe wa M23 uvuga ko nta ntwaro na zimwe zawutera ubwoba ndetse ko udateze gusubira inyuma utaragera ku nntego zawo kugeza igihe Ubutegetsi bwa DRC buzemera ibiganiro .