Ingabo za Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC zikomeje gutungwa agatoki zishinjwa gukoresha nabi, intwaro zikomeye zirimo n’indege z’intambara zifite.
Ibi bije nyuma y’urugamba izi ngabo zimazemo iminsi aho zihanganye n’inyeshyamba za M23, ndetse ku munsi w’ejo izi ngabo zikaba zarambuwe agace ka Mushaki kari gasanzwe ari ak’ubukerarugendo, ariko babona batsinzwe bakazana indege bakaminjagira ibi Bombe ku baturage b’inzira karengane.
Si ubwa mbere kandi izi ngabo zimisha amasasu mu baturage kuko ubwo izi ngabo zaguraga indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi 25 zakomotse mu gihugu cy’Uburusiya, izi ndege zasutse umuriro ku baturage bo muri Bwiza ibintu byanarakaje inyeshyamba za M23 zivuga ko bitakabaye bigenze gutyo kuko abaturage bo bari kuzira ubusa, izi ndege zakabaye zirasishwa aho umwanzi wabo ari aho kuzirashisha mu baturage.
N’ubwo bimeze gutyo ariko ingabo z’iki gihugu zikomeje kwigwizaho ibitwaro biremereye dore ko muri iki cyumweru zatumije Drone z’intambara mu gihugu cy’Ubushinwa ngo zibashe kwereka M23 ko ari ingabo z’igihugu mu gihe benshi mubabikurikiranira hafi ibya politiki y’iki gihugu, bemeza ko zishobora kuzasanga barahunze amasasu y’inyeshyamba bakigira I Kinshasa.
Izi ngabo za Leta zikomeje kugenda zibundabunda nk’uko bamwe muri aba basirikare babyivugira bati” izi nyeshyamba turebye nabi zadufatana Kinshasa”.
Ni kenshi izi nyeshyamba za M23 zasabye Leta ya Congo kureka hakubahirizwa inzira y’ibiganiro aho gukoresha intwaro Leta iranangira, birangira izi nyeshyamba zibambuye ibice byinshi hafi ya Byose byo muri Kivu y’amajyaruguru.
Umuhoza Yves