Sosiyete Sivile LUCHA yo muri Kivu y’majyaruguru, ivuga ko ibitero by M23 muri iyi minsi bigamije gushyira umujyi wa Goma mu kato.
Iyi sosoyete Sivile, yemeza ko ifatwa rya Mushaki agace gaherereye muri Teritwari ya Masisi ,nta kindi rigamije usibye kuba M23 ishaka gufunga umuhanda Goma-Masisi mu rwego rwo gushyira uyu mujyi mu kato .
LUCHA, ikomeza ivuga ko Masisi ari kamwe mu duce dusanzwe dufatiye runini umujyi wa Goma ,cyane cyane ko haturuka ibiribwa byinshi bikenerwa muri uwo mujyi ndetse ko mu gihe M23 yafunga uwo muhanda ,umujyi wa Goma wahura n’ikibazo gikomeye cy’ibiribwa.
Ejo kuwa 22 Gashyantare 2023, nibwo umutwe wa M23 wafashe agace ka Mushake muri Teritwari ya Masisi, nyuma y’imirwano ikomeye yawuhuje na FARDC ifatanyije na FDLR,CMC Nyatura,APCLS n’ababacncuro b’Ababazungu.