Imirwano imaze iminsi mu burasirazuba bwa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gukaza umurego dore ko inyeshyamba za M23 zamaze gufata ibice byinshi bya Masisi birimo Matanda ,Kamuronza ndetse no kwigarurira ikigo cya mushaki n’inkengero zayo, ubu urugamba rukaba rugikomeye muri ibi bice bya Mushaki .
Nyuma yo gufata iki gice gisanzwe gikorerwamo ubukerarugendo, inyeshyamba za M23 ngo zimwe zakomeje zerekeza kubiro bya Teritwari ya Masisi izindi zifata umuhanda werekeza Warikare ndetse n’ahandi
Izi nyeshyamba zikomeje kwigarurira ibice bitandukanye byo muri Masisi ndetse bakaba bavuga ko nyuma y’igihe gito izi nyeshyamba zishobora gufata umujyi wa Goma.
Ingabo za Leta FARDC zikomeje gutabaza amahanga ngo babatabare bavuga ko batewe n’u Rwanda kandi nyamara izi nyeshyamba zahakanye ibyo zishinjwa n’izi ngabo, ndetse n’igisorikare cya Leta y’u Rwanda kirabihakana inshuro nkinshi.
Izi ngabo za Lera ya Congo kandi zatumije indege z’intambara ngo zihangane n’izi nyeshyamba , ndetse zigerageza kuzirasisha ariko barasa mu baturage aho kurasa kumwanzi wabo bari bahamnganye.
Nyuma imwe muri izo ndege yaje kuraswa ubwo yageragezaga kuvogera ikirere cyo mu Rwanda,icyo gihe barasakuje bavuga ko batewe n’u Rwanda ariko biranga biba by’ubusa.
Gusa urugamba rwarakomeje hanyuma hhifashishwa indege zo mubwoko bwa Kajugujugu nazo bazirasisha mu baturage muri Mushki.
Ibi byatumye bavuga ko izi ngabo ziri gukora ibyo zitazi kuko ziri kwica abasivile aho guhangana n’inyeshyamba.
Umuhoza Yves