Imirwano ikaze iri kubera hgati ya FARDC na M23 ikomeje gukataza kuko kuva ejo nyuma y’uko izi nyeshyamba zifashe Mweso mu nyengero za sake naho rurageretse muduce twa Kabaya na Mushaki,nko mu birometero 20 uvuye muri Sake.
Nk’uko isoko y’amakuru ya Rwanda Tribune iri ahitwa Nyabibwe ibitangaza ngo ingabo za Leta zikomeje kwifashisha ibitwaro buremereye ariko bikanga bikaba iby’ubusa kuko izi nyeshyamba zikomeje kubambura uduce dutandukanye ndetse na Bimwe mu bikoreso bakoresha ga bikigira mu maboko y’izi nyeshyamba.
K’urundi ruhande ariko amakuru acaracara ku mbuga nkoranya mbaga avuga ko izi nyeshyamba zibasiye ahacukurwa amabuye y’agaciro ya Rubaya.
Abatuye mugace ka Nyabibwe nabo bavuga ko ibintu bitameze neza kuko inyeshyamba ziri kurwana na FARDC yari iherereye kuri Antene , abaturage kadi bo bakavuga ko abasirikare baLeta bari kujya babahitaho bari kwiruka bihungiye.
Nk’uko uyu muturage wabyiboneye n’amaso abitangaza avuga ko M23 yafashe inzira ya Mushaki, hanyuma nabo bahungira I Karuba ariko mugihe gito naho baba barahabasanze.
Izi nyeshyamba zikomeje gukataza mugihe FARDC nayo ikomeje gukataza mukugura intwaro zikomeye zo kuyimishagiraho umuriro ariko bikanga bikaba iby’ubusa.
Izi nyeshyamba zasabye Leta ya Congo kureka bakagirana ibiganiro kugira ngo bashakishe umuti w’ikibazo bafitanye mu mahoro, nyamara Leta irabyanga ahubwo ibashozaho urugamba.
Ibi biri kuba mugihe Leta ya Congo ikomeje kwitabaza amahanga n’amatsinda atandukanye ngo babafashe kurwanya izi nyeshyamba bahamya ko zishyigikiwe n’u Rwanda.
Umuhoza Yves