Sosiyete Sivile ikorera muri Gurupoma ya Kamuronza Teritwari ya Masisi , yasabye Guverinoma ya DRC gukoresha uko ishoboye ,ikarinda agace ka Sake kugarijwe n’umutwe wa M23.
Leopold Muisha Busanga wa Sosiyete Sivile ikorera muri Gurupoma ya Kamuroza, avuga ko ubutegetsi bwa DRC bugomba gushyira igitutu kuri FARDC, igakumira inyeshyamba za M23 ziri gusatira umujyi wa Sake.
Leoport Muisha , akomeza avuga ko nyuma yo gufata Mushaki, ubu M23 iri kwerekeza mu mujyi wa Sake kandi ko yamaze gufunga umuhanda Sake-Masisi na Sake-Kichanga.
Yongeraho ko FARDC, igomba kurinda Sake ku giciro icyaricyo cyose bitewe n’uko aka gace kabaye ihuriro ry’ impunzi nyinshi zahunze imirwano FARDC ihanganyemo na M23 ndetse ko izi nyeshyamba, ziri kwigarurira uduce twinshi twegeranye na Sake.
Yagi ati:”Turasaba Guverinoma na FARDC gukora iyo bwabaga bakarinda umujyi wa Sake kuko hari impunzi nyinshi zahunze imirwano ya M23. Bagomba kandi kubikora mu maguru mashya kuko M23 yamaze gufunga umuhanda Sake-Masisi na Sake-Kichanga. Ubu uduce twa Katembe, Malehe na Neenero turi mu maboko ya M23 kandi irarwana yerekeza Sake.”
Leoport Muisha Yongeraho ko mu gace ka Sake ,hari impunzi nyinshi zaturutse muri Kichanga,Burungu, Kingi,Neenero na Malehe ndetse ko mu gihe M23 yagera muri aka gace, zabura aho zerekeza zikiroha mu mujyi wa Goma kuko indi mihanda yekeza Masisi na Rutshuru yamaze gufungwa na M23.
K’urundi ruhande, umutwe wa M23 uvuga ko utigeze ufunga imihanda mu duce wigaruriye, ahubwo ko ubutegetsi bwa DRC, aribwo bubuza abaturage kwerekeza mu duce ugenzurakubera impamvu za Politiki.