Bg Gen Mugabo Hassan na Big Gen Mayanga bayoboye ingabo za FARDC mu rugamba ihanganyemo n’umutwe wa M23 muri teritwari ya Masisi ,bari mu mazi abira nyuma yo gutsindwa uruhenu na M23.
Ni nyuma yaho umutwe wa M23 ufatiye agace ka Mushaki, ndetse ugakomeza kwigira imbere usatira Umujyi wa Sake n’agace ka Rubaya gakungahaye ku mabuye y’agaciro.
Amakuru dukesha imboni yacu iri mu mujyi wa Goma ,avuga ko Umugaba mukuru wa FARDC Gen Christian Tshiwewe yahise atanga amabwiriza yo gutumizaho aba bajenerali, kugirango bajye mu mujyi wa Goma gutanga ibisobanuru ku mpamvu bari kunanirwa gukumira M23, ikaba ikomeje kwigarurira ibice byinshi muri teritwari ya Masisi.
Aya makuru ,akomeza avuga ko kugeza ubu Bg Gen Mugabo na Bg Gen Mayanga batarabasha kwitaba Ubuyobozi bukuru bw’ingabo za FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, bitewe n’uko batinya gufungwa.
Biravugwa ko aba bajenerari, bamaze kurahira bagatsemba bavuga ko batazasubira mu mujyi wa Goma gufungwa, ahubwo ko bari kwerekeza mu mashyamba ya Katoyi.
Gen. Big Mugabo uyoboye ingabo za FARDC muri teritwari ya Masisi na Walikale , aherutse no gusimbuka urupfu ubwo yagabwagaho igitero na M23 cyari kigamije kumwivugana ariko kiza kumuhusha, ahubwo gikomeretsa abarinzi be barimo Lt. Ntwari ubayoboye.
Nkuko isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Bulungu ibivuga, kuwa 3 Gashyantare 2023 mu masaha ya saa tanu z’igitondo ubwo inyeshyamba za M23 zari zimaze kugota umujyi wa Kirorirwe muri Teritwari ya Masisi, Gen.Mugabo , yataye imodoka akizwa n’amaguru.
Muri uko guhunga, amakuru avuga ko ariho yakubitanye n’igico cy’abarwanyi ba M23 bari bamuteze maze bamusukaho amasasu menshi ariko ntiyamufata . ababyiboneye n’amaso bavuga ko Lt.Ntwari ukuriye abamurinda yakomeretse.
Usibye M23 itamworoheye ,ubu Bg Gen Mugabo Hassan ntiyorohewe n’ubuyobozi bukuru bwa FARDC nyuma yo gutsindwa uruhenu na M23 muri Teriritwari ya Masisi akaba ashobora no gufungwa mu gihe yaba yisubiyeho akemera kwita Ubuyobozi bukuru bwa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru.