Kuri uyu wa 26 Gashyantare 2023, FARDC ifatanyije na FDLR ,nyatura CMC,APCLS n’abacanshuro b’Ababazungu, biriwe bahanganye na M23 mu gace ka kamuronza muri teritwari ya Masisi agace kegeranye na Sake.
Amakuru dukesha imboni yacu iri mu mujyi wa Sake ,avuga ko guhera mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, imirwano ikomeye ihanganishije umutwe wa M23 na FARDC n’abafatanyabikorwa bayo mu nkengero za Sake ku musozi wa Malehe muri Gurupoma ya kamuronza, Sheferi ya Bahunde teritwari ya Masisi mu birometero 10 uvuye mu mujyi wa Sake .
Aya makuru, akomeza avuga ko FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bahawe amabwiriza yo kutemerera M23 kwigarurira ako gace mu gihe M23 nayo igashakira hasi hajuru.
Ababyiboneye n’amaso, babwiye Rwandatribune.com ko FARDC n’abacanshuro b’Ababazungu ,bari gukoresha ibitwaro biremereye birimo ibifaru kugirango bakumire M23 kwigarurira agace ka Kamuronza ,bikayiha inzira yo kwigarurira umujyi wa Sake.
FARDC kandi , iri kurwana n’uko M23 itakwigarurira burundu umuhanda uhuza goma n’intara ya Kivu y’amajyepfo wugarijwe na M23 nyuma yo gufunga umuhanda Goma-Masisi.
Aya makuru, akomeza avuga ko bitari kubuza M23 kwegera imbere ndetse ko isaha iyariyo yose agace ka Kamuronzi ishobora kukigarurira igahita yerekeza mu mujyi wa Sake.
Iyi mirwano, yatumye abaturage batuye mu duce twa Malehe,Kimoka murambi n’ahandi bahungira mu mujyi wa Sake.
Ni mugihe bamwe mu batuye mu mujyi wa Sake, nabo bahiye ubwoba bakaba batangiye guhungira mu mujyi wa Goma no mu gace ka Minova.
Iyi mirwano, ije nyuma y’iminsi ibiri umutwe wa M23 wigaruriye agace ka Mushaki muri Teriteri ya Masisi ndetse ukaba akomeje kwigira imbere ugamije kwigarurira utundi duce.