Umujyi wa Goma usanzwe ari umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru, ngo waba uri hagati na hagati nk’uko bitangazwa n’abashinzwe umutekano muri uyu mujyi nyuma yo kubona ko 80% ushobora kugwa mu maboko y’inyeshyamba za M23, bityo bahitamo gutwara inkomere zose zari zirembeye mu mujyi wa Goma, mu bitaro I Kinshasa.
Izi nkomere nk’uko isoko ya Rwanda tribune iherereye mu mujyi wa Goma ibitangaza ngo zatangiye kujyanwa mu murwa mu kuru ahagana sa kumi za mugitondo, izi nkomere zatwawe n’indege eshatu zose.
Uyu mujyi wa Goma usa n’umaze kuzengurukwa n’inyeshyamba za M23 n’ubwo ingabo za Leta hamwe n’abacanshuro batandukanye barimo abo mu itsinda rya Wagner ndetse n’inyeshyamba za FDLR, Mai mai Nyatura , CMC, APCLS n’abandi ariko byaranze biba iby’ubusa.
Izi nyeshyamba ziherutse gutangaza ko ikiziraje ishinga atari ugufata ubutaka bwinshi ahubwo ko icyo bashyize imbere ari ugutabara imbaga nyamwinshi z’inzira karengane ziri kwicwa n’inyeshyamba za FDLR zifatanije na FARDC nyamara ntacyo abayobozi b’igihugu bavuga.
Leta ya Congo yafashe umwanzuro wo guhungisha izi nkomere nyuma yo guhungisha intwaro nkinshi zari mu mujyi wa Goma bakazerekerana I Bukavu mu rwego rwo kuzirinda ko zafatatwa n’izi nyeshyamba.
Si ibi gusa kuko ejo bundi n’ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye bukorera muri Congo MONUSCO, batangaje ko bahagaritse ibikorwa byabo byakorerwaga mu kirere cya Goma by’agateganyo, kubera ikibazo cy’umutekano w’indege zabo muri aka karere nyuma y’uko imwe mundege zabo yarashweho nyamara ntihamenyekane uwabikoze.
Nyuma y’ibyo byose biravugwa ko uyu mujyi isaha iyo ariyo yose uyu mujyi wagwa mu maboko y’izi nyeshyamba ntakabuza.
Umuhoza Yves
Urusaku rw’ibikere ntirubuza inka gushoka