U Burundi bugiye kohereza izindi ngabo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo kugarura amahoro muburasirazuba bwa DRC nk’uko byemejwemuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Izi ngabo zije zikurikira izindi ngabo z’iki gihugu zari ziri muri Kivu y’amajyepfo, ibi kandi byemejwe n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi aho yavuze ko igihugu cye kigiye kohereza izindi ngabo muri EACRF.
Uyu mugaba mukuru w’Ingabo z’u Burundi yakomeje avuga koi zo ngabo zizoherezwa yo kuri uyu wa 4 Werurwe 2023, muri gahunda yashyizweho n’abagaba b’ingabo bo muri EAC, mu nama yabaye ku wa 9 Gashyantare 2023, i Nairobi muri Kenya.
Umunyamabanga mukuru wa EAC, Dr. Peter Mutuku Mathuki, mu itangazo yasohoye yavuze ko Ibihugu binyamuryango byose bya EAC bizatanga Ingabo bizazohereza mu gihe cyemeranyijweho.
Kugeza ubu Kenya ni yo imaze kohereza abasirikare bagera ku 1000 muri EACRF, izi ngabo zikaba zibarizwa muri Kivu y’amajyaruguru, aho zagiye zininjira mubice inyeshyamba za M23 zarekuye nk’uko zari zasabwe n’amasezerano y’I Luanda.
Inama yo muri Gashyantare yayobowe n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo, igendeye ku y’abakuru b’ibihugu bya EAC, yasabye impande zihanganye muri RDC guhagarika imirwano, imitwe yose yitwaje intwaro ikamanika amaboko.
Iyo nama yari yanemeje ko umutwe wa M23 ugomba kuva mu birindiro wafashe, hagati ya 28 Gashyantare – 10 Werurwe 2023 ikava mu bice bya Kibumba, Rumangabo, Karenga Kilorirwe na Kitchanga, hagati ya tariki 13- 20 Werurwe ikava mu bice bya Kishishe, Bambo, Kazaroho, Tongo na Mabenga, naho hagati ya 23-30 Werurwe, M23 ikava mu bice bya Rutshuru, Kiwanja na Bunagana.
Iyo nama ni na yo yemeje uduce tuzoherezwamo ingabo za EACRF, aho Ingabo z’u Burundi zigomba kujya mu bice bya Sake, Kilorirwe, Kitchanga, iza Kenya zigakorera muri Kibumba, Rumangabo, Tongo, Bwiza na Kishishe.
Ni mu gihe Ingabo za Sudani y’Epfo zigomba kujya mu duce twa Rumagabo zigakorana n’iza Kenya, naho Ingabo za Uganda zikajya muri Bunagana, Kiwanja/Rutshuru na Mabenga.
Ku rundi ruhande, hari impungenge ko uduce Ingabo z’u Burundi zigomba gukoreramo tukirimo M23, uretse utwa Kibumba na Rumangabo yamaze gusohokamo.
Izi ngabo zije zisanga yo bagenzi babo kugira ngo basigare aho M23 irekuye ariko kensi izi nyeshyamba zivuga ko FARDC yo itajya ikora ibyo isabwa kandi bo bagerageje ibyabo.