Umusilikare wa FARDC bikekwa ko yari yasinze yinjiye hafi n’umupaka munini w’uRwanda arasa ku basilikare b’u Rwanda ahita araswa na Mudahusha wa RDF.
Bibaye mu masaha ya saa 17h45 z’uyumugoroba nkuko byemejwe na bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu abatangabuhamya baturiye mu gace k’ahitwa mu makoro bavuga ko bumvise urusaku rw’amasasu yaturukaga hakurya no hakuno.
Ababyiboneye n’amaso bavuga ko umusilikare wa Congo abaturage batabashije kumenya umwirondoro we, wari hakurya ku ruhande rwa Congo yambutse umupaka, uhuza u Rwanda na Congo asuka urufaya rw’amasasu ku basilikare b’u Rwanda bari kuburinzi bwo ku kanunga bita(Tawa),buherereye mu mudugudu wa Mataba,Akagari ka Bugoyi ,umurenge wa Gisenyi.
Umuturage witwa Mukankuranga Epiphanie utuye hafi yaho byabereye yabwiye Rwandatribune ko uyu musilikare yahise araswa na Mudahusha wa RDF wari hejuru k’uburinzi,agahita apfa.
Ubwo twandikaga iyi nkuru yaba uruhande rw’igisilikare cya RDF na FARDC ntacyo bari baratangaza, twashatse kumenya icyo uruhande rwa FARDC rubivugaho, duhamagara umuvugizi wa FARDC k’umurongo wa telefone ntitwabashya kumubona.
Uwineza Adeline