Umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Colonel yateye umugongo iki gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yiyunga kuri M23 ndetse n’abasirikare benshi yakuye muri iki gisirikare.
Uyu musirikare ni Colonel Byinshi wari uri mu bakomeye mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) wafashe icyemezo cyo kugitera ishoti kubera imigenzereze itanoze akibonana.
Colonel Byinshi kandi ntiyagiye wenyine kuko yajyanye n’abandi basirikare 26 bari muri FARDC na bo abajyana mu mutwe wa M23.
Ni icyemezo cyafatiwe i Mweso mu gace ka Masisi nyuma yuko umutwe wa M23 ukubise inshuro FARDC ukayambura aka gace gaherutse kugwa mu maboko y’uyu mutwe.
Perezida wa M23, Betrand Bisimwa yahaye ikaze uyu musirikare mukuru wa FARDC wafashe icyemezo cyo gushishoza akiyunga kuri uyu mutwe urwanira uburenganzira bw’abaturage.
Yagize ati “Dutewe ishema na we ndetse n’icyemezo wafashe cyo kutwiyungaho, n’abandi bifuza kutwiyungaho kandi imiryango irafunguye kandi izahora ikinguye igihe cyose. Muze duharanire amahoro.”
Hari abasirikare ba FARDC bagiye bayitera umugongo bakigira muri uyu mutwe umaze iminsi wereka iki gisirikare cya Leta ko bafite imyitozo ihambaye kukirusha.
RWANDATRIBUNE.COM