Uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bumaze igihe kirenga umwaka bwongeye kubura mo intambara hagati y’ingabo za Leta ya Congo FARDC n’ inyeshyamba za M23, nyamara bigenda bifata indi ntera uko umunsi ushira undi ukaza.
Murwego rwo gukemura iki kibazo cy’umutekano muri iki gihugu ndetse no mu karere muri rusange, abakuru b’ibihugu boyo mu karere barateranye bafata imyanzuro itandukanye yarebaga impande zose zihanganye.
Iyi myanzuro yasabaga imitwe y’inyeshyamba irenga 130 gushyira hasi intwaro bagasubizwa mu buzima busanzwe, ibyo ariko byarebaga imitwe y’inyeshyamba ikomoka imbere mu gihugu .
Imitwe y’inyeshyamba ikomoka mu bindi bihugu bitari Congo yo yari yasabwe ko igomba gufata inzira igasubira mubihugu byayo yaje ikomokamo , kugira ngo bajye kuganira na za Guverinoma z’ibihugu byabo.
Ibi byarebaga imitwe irimo FDLR ikomoka mu Rwanda uyu mutwe ukaba ugizwe na bamwe mubasize bakoze Jenoside mu Rwanda barangiza bagahita bahungira yo hamwe nabamwe bahoze mu Gisirikare cy’ingabo zatsinzwe EX FAR
Byarebaga kandi umutwe w’iterabwoba ukomoka muri Uganda ADF ukunze kwica abantu cyane mu majyaruguru ya Kivu y’amajyaruguru.
Bikanareba umutwe w’inyeshyamba wa FNL umutwe w’inyeshyamba urwanya Leta y’u Burundi iyi yose ikaba yarasabwaga guhambira utwangushye igasubira iwabo mubihugu yaje ikomokamo.
Iyi myanzuro kandi yasabaga umutwe w’inyeshyamba wa M23 umaze igihe urwanya Leta ya Congo kurekura ibice wari warafashe ugasubira inyuma hanyuma Leta nayo ikaza kuganira nawo, bombi babishyiraho umukono.
Muminsi yakurikiyeho Leta ya Congo yatangaje ko idashobora gufata igihe ngo iganire na M23 umutwe w’inyeshyamba bo bitaga umutwe w’iterabwoba, ariko uyu mutwe wo watangiye kugenda urekura ibice bigiye bitandukanye, babishyira mu maboko y’ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba nk’uko byari byemeranijweho.
Nyamara Leta ya Congo yo yahisemo gukoresha ingabo zitandukanye zaba izo muri ya mitwe yagombaga gushyira hasi intwaro, iyagombaga gusohoka mu gihugu ndetse n’abacanshuru batandukanye barimo n’abavuzweho cyane bakomoka m’Uburusiya bazwi ku izina rya Wagner.
Itsinda rifatanije n’abacanshuro bo mu itsinda rya Wagner bari muri Masisi
N’ubwo Leta ya Congo yahisemo gukemuza ikibazo amasasu izi nyeshyamba zakomeje kugenda zambura ingabo za aho zari ziri ndetse na bamwe bitabajwe bose bakomeje gutsindwa bityo rero ikigaragara ni uko intambara idashobora kurangizwa n’amasasu ahubwo ibiganiro hagati y’uyu mutwe na Leta ya DRC.
Umuhoza Yves