Abasirikare ijana (100) b’u Burundi bari bategerejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bamaze kugerayo.
Aba basirikare bageze muri Congo bagiye mu byiciro bibiri birimo abasirikare 30 batwawe n’indege mu gihe abandi 70 bo banyuze inzira y’ubutaka baciye ku mupaka wa Gisenyi uhuza RDCongo n’u Rwanda.
Aba basirikare 30 babanje kugenda, bageze i Goma kuri iki Cyumweru tariki 05 Werurwe, aho byari byatangajwe n’Igisirikare cya Congo (FARDC) ko baza gusangwayo n’abandi 70 baza kunyura ku mupaka wa Gisenyi.
Aba basirikare kandi bagomba kuzoherezwa mu bice nka Sake, Kilorirwe ndetse na Kitshanga.
Ibi bice byose byari biherutse gufatwa n’umutwe wa M23, mu gihe biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki zirindwi Werurwe, uyu mutwe uza kurekura ibice wafashe.
Gusa nubwo aba basirikare bageze muri Congo, basanze imirwano ikiri mibisi kuko no kuri iki Cyumweru tariki 05 Werurwe rwari rwongeye kwambikana hagati ya FARDC na M23.
Abasesenguzi bibaza ikizakurikiraho mu gihe uyu mutwe wa M23 utarekura ibice wafashe nkuko biteganyijwe, niba izi ngabo za EAC zizakurikizaho inzira z’amasasu.
RWANDATRIBUNE.COM