Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko yakomeje kwihanangiriza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera ubushotoranyi butaretsa iki gihugu cyakomeje kugaragaza ariko umuvugizi w’Rwanda wungirije Alain Mukurarinda yemeza ko batarageza aho guhangana n’iki gihugu.
Ibi yabigarutseho nyuma y’uko umusirikare wa DRC arasiwe k’ubutaka bw’u Rwanda ejo bundi kuwa 03 Werurwe .
Ibi byaje byiyongera kubandi basirikare babiri barasiwe k’ubutaka bw’u Rwanda binjiye barwana
Ku wa Gatandatu ubwo hakorwaga igenzura ku byabaye bigizwemo uruhare n’Itsinda rishinzwe kugenzura ibibera ku mipaka, EJVM, abaturage ba RDC bateye amabuye mu Rwanda, biba ngombwa ko ingabo zarwo zirasa hejuru.
Muri rusange, ibikorwa by’abasirikare barasa ku butaka bw’u Rwanda, abagerageza kwambuka bakinjira mu gihugu, abarasa ku butaka butagira nyirabwo, bimaze kuba inshuro eshatu.
Ni mu gihe indege za FARDC zivogera ikirere cy’u Rwanda, zimaze kubikora inshuro eshatu.
Umuvugizi w’Urwanda Mukuralinda kuri iki Cyumweru tariki 5 Werurwe 2023, yavuze ko ibikorwa by’abasirikare ba Congo usanga ahanini bisemburwa n’imvugo cyangwa imyitwarire y’abayobozi b’icyo gihugu.”
Umuvugizi w’U Rwanda yakomeje avugako abayobozi ba DRC ko aribo banyirabazana ba bwira abaturage ko Urwanda ari umwanzi wabo , abaturage nibyo bazumva koko ibyo abayobozi bavuga ko ari byo ni icyo birirwa uvuga, umwe mu bafite imbunda ashobora kuvuga ati ‘ariko bariya bahungu bahora batubwira ko ari abanzi, uwakwambuka nkabarasa ugasanga ubushotoranyi burakomeje.
Mukuralinda avuga ko hari no kuba RDC iba ishaka gusunikira u Rwanda mu mutego w’intambara.
Yakomeje Avuga ko mu mpera z’iki cyumweru, ibyabaye bitandukanye n’ibyari bisanzwe kubera ko habayeho kurasana hagati y’impande zombi, ariko bidakwiye gukura abaturage umutima
Mukuralinda avuga ko ibikorwa by’ubushotoranyi bukorwa n’abasirikare ba RDC nubwo byakomeza, u Rwanda ruzakomeza kurinda umutekano n’ubusugire bwarwo.
U Rwanda na RDC bimaze iminsi birebana ay’ingwe, nyuma y’aho Umutwe wa M23 wuburiye imirwano n’ingabo z’iki gihugu mu mpera za 2021.
RDC ishinja u Rwanda gufasha M23 irwana isaba ko uburenganzira bw’abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bw’icyo gihugu bwubahiriza,
Nimugihe Leta ya ikomeje gushinja u Rwanda rufasha umutwe wa M2,kurwanya Leta ya DRC.mugihe ibi iki gihugu cyo kibihakana.
MUKARUTESI Jessica