Imirwano irakomeje hagati ya M23 na FARDC ifatanyije na FDLR,Mai Mai Abazungu,Nyatura CMC,APCLS n’abacanshuro b’Abazungu muri teritwari ya Rutshuru na Masisi.
Kuri uyu wa 6 Werurwe 2023, umutwe wa M23 wabashije gufata agace ka Kirima gaherereye muri gurupoma ya Mutanda ,sheferi ya Bwito ho muri teritwari ya Rutshuru nyuma y’imirwano ikomeye.
Amakuru dukesha imboni yacu iherereye muri teritwari ya Rutshuru, avuga ko nyuma yo kugabwaho ibitero na FARDC ifatanyije n’abarwanyi ba FDLR ,abanyatura n’imitwe itandukanye ya Mai Mai, M23 yabashije kubasubiza inyuma irabashubshubikana , birangira yigaruriye n’agace ka Kirima muri teritwari ya Rutshuru.
Ni imirwano bivugwa ko yaguyemo abarwanyi benshi ba CMC Nyatura,APCLS, na FDLR, dore ko aribo bari benshi ndetse banayoboye iki gitero.
Aka gace ,kiyongeye ku tundi duce tumaze igihe twigarurirwa na M23 muri teritwari ya Rutshuru, ndetse kugeza ubu uyu mutwe ukaba ugenzura 85% by’iyi teritwari yose.
Ibi, bibaye mu gihe kuwa 3 Werurwe 2023 i Luanda muri Angola ,umutwe wa M23 wemereye Perezida Joao Lourenco ,ko uzahagarika imirwano bitarenze kuwa 7 Werurwe 2023 no kuva duce wigaruriye, ariko benshi bakemeza ko bizagorana, dore ko FARDC n’abafatanyabikorwa bayo badasiba kugaba ibitero mu duce tugenzurwa na M23.