Kuri uyu wa 6 Werurwe 2023,abantu barenga amajana biriwe bigaragambya mu mujyi wa Goma, aho bashinja Guverinoma y’iki gihugu kutagira ubufasha ibagenera nyuma yo guhunga imirwano ihanganishije M23 n’igisirikare cya Leta FARDC .
Aba bigaragambya, bari bafite ibyapa byanditseho amagambo yibutsa Guverinoma ya DRC ko nabo ari Abanye congo ndetse ko ikwiye kugira icyo ikora ikabagenera imfashanyo mu gihe bakiri mu buhungiro mu mujyi wa Goma.
Bakomeza bavuga ko hari imfashanyo ziheruka gutangwa na Emirate Zunze Ubumwe z’Abarabu , ariko ngo kugeza magingo aya, igikorwa cyo kuzibashikiriza kikaba kiri kugenda biguru ntege kuko zitarabageraho.
Baragira bati:”Ntabwo twumva ibiri kutubaho. Twumvise ko Emirate Zunze Ubumwe z’Abarabu zatanze toni zigera kuri 800 z’ibiribwa ,ariko kugeza magingo aya ntacyo turahabwa. Muziko iyo umuntu ahunze intambara akisanga ari impunzi ,nta kazi aba yabasha kubona mu buryo bworoshye.
Twumvaga ko Guverinoma yacu yagakwiye kuba idufasha mu gihe dutegereje ko amahoro n’umutekano bigaruka mu duce twiwacu.”
Benshi muri izi mpunzi ni abaturutse mu duce twa Kanyarucicanya na Kahembe bakaba basaba Guverinoma ya DRC, kwibuka ko ari abanye congo ikagira imfashanyo ibagera mu ri ibi bihe bitaboroheye .