Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, cyagize icyo kivuga ku musirikare wacyo uheruka kuraswa na RDF agahita yitaba Imana benshi bemeza ko nta kizere atanga cyo guhagarika ubushotoranyi.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru mpuzamahanga cy’Abongereza BBC , Lt Col Ndjike Kaiko umuvugizi wa FARDC muri operasiyo sokola 2 ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru ,yatangaje ko bitewe n’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na DRC, buri gihe abantu bagomba kujya bitega ibintu nk’ibyo.”
Yagize ati:” umwuka mubi uri hagati y’imipaka ya DRC n’u Rwanda ,utuma buri gihe hagomba kwitegwa ibintu nk’ibyo”
Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko, yakomeje avuga ko urwego rushinzwe ubugenzuzi bw’imipaka EJVM(Extended Joint Verification Mechanism, ) arirwo ruzatanga amakuru yimbitse ku biheruka kuba ku mupaka uhuza ibihugu byombi .
Abakurikiranye amagambo ya Lt Col Ndjike Kaiko ,bemeza ko agaragaza ko abasirikare ba FARDC batiteguye guhagarika ibikorwa by’ubushotoranyi bamaze igihe bakorera ku mupaka uhuza ibihugu byombi mu karere ka Rubavu, kuko bamaze kugira akamenyero kwambuka umupaka wabo maze bakinjira k’ubutaka bw’u Rwanda baza barasa ku nzego zishinzwe umutakano bikabaviramo urupfu.
Umusirikare wa FARDC, yishwe na RDF ku wa gatanu w‘icyumweru gishize mu masaha ya saa kumi n’imwe n’iminota 35 z’umugoroba (17h35), nyuma yo kwambuka umupaka akaza arasa ku basirikare b’u Rwanda bari barinze umupaka uhuriweho n’ibihugu byombi mu karere ka Rubavu, uri hagati y’ahazwi nka ‘petite barrière’ na ‘grande barrière’.
Itangazo rya RDF, rivuga ko abasirikare b’u Rwanda basubije kuri uko kuraswaho, bicira uwo musirikare wa FARDC ku ruhande rwo mu Rwanda rw’uwo mupaka.