Umutwe wa M23 wagaragaje zimwe mu nzitizi zishobora gutuma udahagarika imirwano no kuva mu duce wigaruriye kuri uyu wa 7 Werurwe 2023, nk’uko uheruka kubyemerera i Luanda muri Angola imbere ya Perezida Joao Lourenco.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com kuri uyu wa 7 Werurwe 2023, Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, yavuze ko guhagarika imirwano bishoboka ariko ko hari imbogamizi zikomeje guterwa n’Ubutegetsi bwa Kinshasa zishobora gutuma udahagarika imirwano no gusubira inyuma uva mu bice wigaruriye.
Maj Willy Ngoma, akomeza avuga ko FARDC ifatanyije na FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro ,bamaze igihe bagaba ibitero mu duce M23 igenzura bikibasira abaturage,Inka n’indi mitungo yabo mu duce igenzura ndetse ko ibyo bitero bitigeze bihagarara kuko bigikomeje.
Yongeyeho ko M23, itapfa guhagarika imirwano no gusubira inyuma iva mu bice yigaruriye mu gihe FARDC n’abafatanyabikorwa bayo batarahagarika ibyo bitero.
Yagize ati:” Twebwe twifuza guhagarika imirwano nkuko duheruka kubyemeza i Luanda muri Angola ,ariko hari ikibazo k’uruhande rwa FARDC. Bamaze iminsi bagaba ibitero mu duce hafi ya twose tugenzura , bikibasira abaturage,Inka n’indi mitungo yabo kandi n’ubu tuvugana ibyo bitero birakomeje. Ibyo ntabwo twakomeza kubyihanganira ndetse ntabwo twahagarika imirwano nabo batarayihagarika.tuzakomeza kwirwanaho.”
Maj Willy Ngoma ,yakomeje avuga ko ikibazo cyo kudahagarika imirwano gishingiye kukuba M23 ariyo yonyine igaragaza ubushake bwo kubikora ,ariko uruhande rwa Guverinoma ya DRC rukaba rukomeje kwinangira.
Yongeyeho ko kugirango imirwano ihagarare, Guverinoma ya DRC igomba kwemera kwicarana na M23 bakagira ibyo bumvikanaho ndetse impande zombi zikabishyiraho umukono, bitaba ibyo imirwano igakomeze kugeza M23 igeze ku ntego yayo.
Umva hasi aho uko abivuga :
Rda/ Gushaka amaboko nyamuneka kumwaza ba Runyunyusi! abo kwiringirwa mubagishe inama asmara, Adiss, Entebe, Ruto, Israel, kill …….tugishe inama. Iyi izaba intambara ikomeye!