Umutwe w’inyeshyamba wa M23 uherutse gutangaza ko ugiye guhagarika imirwano uhanganyemo n’ingabo za Leta FARDC zifatanije n’inyeshyamba za FDLR, CMC, Nyatura ndetse n’abacanshuro batandukanye barimo Wagner itsinda ryaturutse mu burusiya, wagose ikibaya FDLR yari iherereyemo kuburyo nta buhumekero bashobora kubona.
Uyu mutwe w’inyeshyamba wagombaga guhagarika imirwano kuri uyu wa 07 Werurwe nk’uko bari babisezeranye n’umuhuza Perezida Joao Lourenço w’Angola ariko kuva ejobundi urugamba rwari rukomeje hagati y’izi nyeshyamba n’ingabo za Leta.
Izi nyeshyamba kuva ejobundi zari zagose Rwindi-Mayamoto-Muderi ndetse na Kibirizi, k’urundi ruhande izindi zari zaciye Gishishe-Ngoroba-Kibingo –Kibirizi.
Kugeza ubu izi nyeshyamba ntiziratangaza niba zahagaritse urugamba cyakora ibigaragara ni uko uru rugamba rutarangirira aha.
inyeshyamba za FDLR ziherereye munyengero z’umugezi wa Rwindi aho zaje ziturutse mu ishyamba rya Kirama zikambika muri iki kibaya cya Domene.
Inzira imwe rukumbi inyeshyamba za FDLR zisigaranye ni ukuva muri iki kibaya cya Domene bagasubira mu ishyamba rya Kirama, kuko basigaye hagati y’inyeshyamba za M23.