Mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kubera imirwano ihuje inyeshyamba za M23 hamwe na FARDC ‘ cyakora amakuru ari gucicikana hirya no hino aravuga ko imirwano yaba yahagaritwe uyu munsi kuwa O7 Werurwe ku isaha ya sa 12h00 ku isaha yahari muri Bunagana
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, inyeshyamba za M23 zashyize hanze rivuga ko bahagaritse imirwano nk’uko bari babyumvikanye na Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola,ariko bemeza ko bagomba guhita baganira na Guverinoma ya Congo.
Nk’uko iyi nyandiko ibivuga, ngo bakoze ibi kugira ngo bubahirize ibikubiye mu masezerano atandukanye yagiye afatirwa mu nama zitandukanye z’abakuru b’ibihugu byo mu karere ndetse n’ibyo bumvikanye n’umuhuza I Luanda.
Iyo myanzuro yose ikubiye muyafatiwe I Bujumbura,Nairobindetse na Addis Abeba.uyu mutwe M23 wakomeje ushimira abayobozi bose bo mukarere bashyize ingufu mu kubatega amatwi, bakumva ibibazo byabo ndetse n’imbaraga zose bashyize mukugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.
Icyakora n’ubwo bimeze gutyo ngo inyeshyamba za FDLR zagotewe mu kibaya cya Domene kuburyo usibye gusubira mu ishyamba rya Kirama ntayindi nzira bafite yo kuva hariya ngo kuko inzira zose zindi zifunze.
Amakuru dukesha isoko ya Rwandatribune iri Kibingo yemeje aya makuru ivuga ko M23 yiteguye kururuka yerekeza muri iki kibaya.
Uyu mutwe wa M23 wemeje ko nihagira ubagabaho igitero yaba FARDC, FDLR, NYATURA, APCLS, PARECO, NDC-R, MAI -MAI na MERCENARIES, izahita yirwanaho kandi iby’imishyikirano bikazaba birangiriye aho.
Umuhoza Yves