Igisirikare cya Repubuika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, kirashinja umutwe wa M23 kutubahiriza ibyo uheruka kwemerera i Luanda muri Angola, ubwo watangaza ko uraba wahagaritse imirwano kuri uyu wa 7 Werurwe 2023.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Col Guillaume Njdike Kaiko umuvugizi wa FARDC muri operasiyo Sokola 2 ikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ,avuga ko umutwe wa M23 utigeze uhagarika imirwano kuko wazindutse ugaba ibitero mu birindiro bya FARDC biherereye mu gace ka Karuba kuri agise ya Kibirizi-Rwindi no kuri agise ya Pont Mabenga-Rwindi ndetse ko imirwano igikomeje.
Ni mirwano yabaye hifashishwa intwaro ziremereye, byatumye urusaku rw’izi ntwaro rwumvikana mu mujyi wa Sake bituma benshi mu batuye uyu mujyi bahunga berekeza mu mujyi wa Goma, nk’uko byemezwa na Leoplod Busanga umuyobozi wa Sosiyete Sivile yo muri gurupoma ya Kamuronza ubu uri gukorera mu mujyi wa Sake.
FARDC kandi, ivuga ko M23 yiriwe iri kurasa za mbombe mu gace ka Mubambiro muri Sake, zica abasivile bagera kuri batatu abandi bagera kuri batandatu barakomereka.
Yashinje kandi umutwe wa M23, ibyaha byibasira inyoko muntu no kurenga ku mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwa muntu.
Igisirikare cya DRC ,cyasabye Umuryango wa EAC kugira icyo ukora ukotsa igitutu umutwe wa M23 ugahagarika imirwano no kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi.
M23 yo irabihakana!
k’urundi ruhande, umutwe wa M23 uvuga ko FARDC ariyo yatangije imirwano ndetse ko imaze iminsi irasa za bombe mu duce igenzura, zikica Abaturage,Inka n’indi mitungo yabo .
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com kuri uyu wa 7 Werurwe 2023 ,Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare ,yavuze nko FARDC itigeze ihagarika ibi bitero kuko no kuri uyu wa kabiri ,ibyo bitero bya komeje bitumye nabo birwanaho.
Yongeyeho ko M23 ifite ubushake bwo guhagarika imirwano, nyamara ngo uruhande rwa Guverinoma ya DRC rukaba rudashishikajwe no kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi igamije guhagarika iyo mirwano.
M23 , ikomeza ivuga ko kugeza ubu FARDC ikiri kurasa mu duce igenzura , yongeraho ko ibyo nibikomeza itazakomeza kurebera ndetse ko bishobora kubangamira umugambi wo guhagarika imirwano mu rwego rwo gutuma ituze n’amahoro bigaruka mu burasirazuba bwa DRC.