Colonel Nshimiyimana Augustin wahoze ari mu buyobozi bw’iperereza mu mutwe wa FDLR, avuga ko kuba FARDC ihora ivuga ko yatera u Rwanda ibiterwa no kuba itarabona uburyo Ingabo z’u Rwanda zikora kinyamwuga, bityo ko iramutse ibibonye yahita izibukira.
Uyu mugabo wafatiwe i Rutshuru muri 2021 ubwo yari mu rusengero, amaze imyaka ibiri atahutse mu Rwanda, akaba yarahoze ari Umuyobozi Wungirije ushinzwe iperereza rya FDLR.
Mu kiganiro yatanze kuri uyu wa Kane tariki 09 Werurwe 2023, Colonel Nshimiyimana Augustin yavuze ko akigera mu Rwanda akabona uko ingabo zarwo ziyubatse zigendera ku bunyamwuga, yahise agira igishyika.
Ati “Ni yo mpamvu FARDC yirata hariya hakurya, nta makuru ifite ku Rwanda, uko Igisirikare gihagaze n’uko twe twagitekerezaga muri Congo ni ibintu bihabanye, nibwo natangiye kuvuga nti ‘eh kumbi koko turi abiyahuzi’ kuko urebye uko ingabo ziyubatse ukareba nawe uko wari uri kubundabunda hariya muri Nyiragongo, ni ukwiyahura.”
Yavuze ko kuva yagera mu Rwanda muri 2021, yabonye uburyo imiyoborere yarwo imeze, agasanga ibyirirwa biruvugwaho n’abarurwanya ari ibinyoma.
Ati “U Rwanda ni Igihugu kigendera ku mategeko ku buryo ibyo umuntu yakora byose yabihanirwa.”
Yasabye abo yasize mu mashyamba muri Congo bo mu mutwe wa FDLR ko bakwiye kwitandukanya n’ingengabitekerezo yabo bagatahuka.
Avuga ko azi amakuru y’ibibera muri FDLR kandi ko bagikomeje gutsimbarara ariko ko ibyo bibwira byose bisa nko kurota kuko ntacyo bashobora kugeraho.
Ati “Kuba nzi amakuru yo muri FDLR ntabwo bivuze ko nkorana nayo, na cyane nkuko nabivuze hariya muri Kongo hariyo imiryango yange yahatuye guhera muri 1940. Bityo kumenya amakuru yaho ntakibazo kirimo kandi hano muri Rubavu twumva Radio zo hakurya muri Kongo, bityo kumenya amakuru yaho biratworohera.”
Umutwe wa FDLR uri mu mitwe ikomeje gufasha igisirikare cya Congo (FARDC) mu rugamba gihanganyemo n’umutwe wa M23.
RWANDATRIBUNE.COM