Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gikomeje kurenga ku mwanzuro wo guhagarika imirwano kuko kuri uyu wa Gatanu cyongeye kugaba ibitero mu birindiro bya M23, cyongeye kwifashishamo indege z’intambara.
Kuva umutwe wa M23 watangaza ko wemeye guhagarika imirwano ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 07 Werurwe, FARDC ndetse n’abambari bayo ntibigeze bahagarika kugaba ibitero kuri uyu mutwe.
Uyu mutwe wa M23 wari wavuze ko nubwo wemeye guhagarika imirwano ariko ntakizawubuza kwirwano mu gihe cyose wagabwaho ibitero, nubundi warabyubahirije kuko uko ibitero bya FARDC byazaga, wirwanagaho.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Werurwe 2023, umutwe wa M23 watangaje ko n’ubundi ibyo bitera byakomeje.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Ku isaha ya saa tanu na mirongo itatu n’itandatu (11:36’) igisirikare cya Congo FARDC gifatanyije na FDLR, Mai-Mai n’abacanshuro noneho bakoresheje kajugujugu z’intambara mu bitero byabo byagabwe ku biririndo bya M23 birimo ibya Lokarite ya Neenero.”
Bertrand Bisimwa yakomeje avuga ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kugaragaza ko itifuza amahoro kuko imyanzuro yafashwe yo guhagarika imirwano inareba igisirikare cyayo ariko ko yinangiye.
RWANDATRIBUNE.COM
Nibabarase kbs,umutwe winyeshyamba iyo uteye igihugu kiritabara,
gaswere nyoko….
Mwihorere wimutuka n igicucu