Umutwe wa M23 uravuga ko igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gikomeje kugaragaza ko kitifuza amahoro na mba, kuko gikomeje kuwushotora kirenga ku cyemezo cyo guhagarika imirwano.
Ni nyuma yuko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Werurwe 2023, FARDC ifatanyije n’imitwe yiyambaje, bongeye kugaba ibitero mu birindiro bya M23.
Umutwe wa M23 utangaza ko ibitero bya FARDC ifatanyije n’iyi mitwe, byabyukiye ku muryango kuko byatangiye saa kumi n’ebyiri na mirongo itatu n’itanu (06:35’).
Ni ibitero byabaye mu bice birimo mu gace ka Mushaki, Kingi ndetse no mu gace ka Malehe, byongeye kuzana imbaraga zidasanzwe aho FARDC yabyutse irekura ibibombe biremereye.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa wagize icyo avuga kuri ibi bitero byongeye kugabwa na FARDC ifatanyije n’iriya mitwe irimo FDLR, yavuze ko bigaraga ko Guverinoma ya Kinshasa itifuza amahoro.
Yagize ati “Ubufatanye bwabo bwubuye ibitero bigabwa ku birindiro bya M23 no mu bice bya Mushaki, Kingi, Mahere bifashisha ibisasu bya rutura. Ibi birashimangira ubushotoranyi bukomeje.”
FARDC n’abambari bayo kandi no ku munsi w’ejo hashize birewe bakamejeje barashisha indege z’intambara ziriwe zicicikana mu kirere cyo mu mujyi wa Sake.
RWANDATRIBUNE.COM