Imirwano ikomeye yabaye hagati M23 n’ihuriro rya FARDC, FDLR Mai Mai Nyatura na Bacanshuro bavanywe m’Uburusiya yongeye kubura mu gace ka Murambi ho muri Teritwari ya Masisi, ubwo iri tsinda ryagabaga igitero simusiga kuri izi nyeshyamba ariko bikarangira zibasubije inyuma bakiruka amasigamana.
Iki gitero cyari cyitabaje imbunda ziremereye ndetse n’indege z’intambara ariko ntibyatumye izi nyeshyamba zitabasubiza inyuma ndetse bakiruka nk’abari baje kurunguruka aho kurwana.
Ibi byatumye abatuye muri aka gace batangira guha urw’amenyo izi ngabo hamwe n’ihuriro bafatanije bavuga ko Congo yabo idakwiriye kurindwa n’ingabo zimeze nk’izo babonye.
Iyi mirwano yabaye kuri uyu wa 10 Werurwe , aka gace ka Murambi gaherereye mu birometero 30 uvuye mu mujyi wa Goma. Iyi mirwano yasize izi nyeshyamba zigaruriye ibice bitandukanye byo mu nkengero za Murambi.
N’ubwo byari bimeze bitya muri aka gace no mu tundi duce turimo Sake, muri Masisi no mutundi duce dutandukanye turimo na Camp Lenga.
Ibi bitero bya FARDC n’ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba bakorana bifatwa n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 nk’ubushotoranyi bukomeye buba bukorwa ku nyeshyamba za M23.
Umuyobozi w’uyu mutwe kandi nawe yabisubiyemo ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ubwo yavugaga ko FARDC ikomeje kwiyenza kuri izi nyeshyamba.
Umuhoza Yves