Igihugu cya Angola ,kigiye kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa DRC nyuma yaho imyanzuro yo guhagarika imirwano idashyizwe mu bikorwa n’impande zihanganye arizo FARDC na M23 .
Itangazo ryashyizwe hanze na Perezidansi ya Angola kuri uyu wa 11 Werurwe 2023, rivuga ko izi ngabo zizajya mu duce tugenzurwa na M23 mu rwego rwo kurinda umutekano w’Abaturage.
Riragira riti:” Intego nyamukuru y’izi ngabo, ni ukurinda umutekano w’abaturage mu duce tugenzurwa na M23 mu burasirazuba bwa DRC no kurinda umutekano w’itsinda rishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa imyanzuro iganisha mu guhagarika imirwano.
Angola, isanzwe ari umuhuza hagati ya M23 n’ubutegetsi bwa Kinshsa ariko ikanenga kuba imyanzuro igamije guhagarika imirwano iki gihugu cyanagizemo uruhare ,itari kubahirizwa nk’uko byemejwe na Perezida w’iki gihugu Joao Lourenco.
Igihugu cya Angola ,kivuga ko mbere yo gufata umwanzuro wo kohereza izo ngabo mu burasirazuba bwa DRC, cyabanje kubiganiraho n’ubutegetsi bwa Kinshasa ndetse ko Umuryango w’Abibumbye(ONU) n’Abakuru b’ibihugu byo mu Karere babimenyeshwejwe mbere .
Kugirango izi ngabo zitangire koherezwa muri DRC ariko, bigomba kubanza kwemezwa n’intekonshingamategeko y’iki gihugu.
Mu gihe ingabo za Angola zagera mu burasirazuba bwa DRC , zizaba zihasanze izindi zamaze kuhagera zituruka mu bihugu bigize umuryango wa EAC zirimo iza Kenya, Sudani n’Uburundi mu gihe hagitegerejwe iza Uganda na Tanzaniya mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.
N’ubwo bimeze gutyo ariko, ntibibuza imirwano gukomeza aho umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira uduce twinshi muri teritwari ya Masisi na Rutshuru, ndetse kuri uyu wa gatandatu imirwano ikomeye ikaba yiriwe iri kubera mu nkengero z’umujyi wa Sake.
Bavuga igipolitigali= kuzana abavuga igiswahili ba Mozambique bagasemura!!!!!!!!!!!!!!!!!!.kuko nabo bavuga igiswahili!!!¡!!.
Iyo ntambara ntabwo yarangira mugihe batazi imiterere yikibazo or Ari za politics zitabamo ukuri izo ngabo yazohereje gukiza abaturage bo government irikwica M23 yumve akababaro kabaturage bicwa naho izo medication ntakuri kuzibamo
ese ubwo Angola irashya yarura iki?