Inyeshyamba za ADF zigendera ku mahame akomeye ya k’islam zifite ibirindiro mu burasirazuba bwa DRC, zongeye kwivuga abasivile bagera kuri 19 zibishe urwagashinyaguro .
Ni ubwicanyi bwabereye muri teritwari ya Beni mu gace ka Kirindera mu birometero bitandatu uvuye Kyondo , aho abarwanyi ba ADF bitwikiriye ijoro ry’ejo kuwa 11 Werurwe 2023 ,maze birara mu baturege bicamo abagera kuri 19 bakoresheje ibyuma n’imihoro.
Mu bishwe, higanjemo abagore n’abana bato benshi bakomoka mu muryango umwe, ubwo bagabwagaho igitero n’izi nyeshyamba zibasanze mu nzu batuyemo mu gace ka Beni, maze zibiraramo zirabatemagura.
Aba barwanyi ba ADF , banatwitse ikigo nderabuzima na hoteli biherereye muri ako gace , bahita bafata inzira basubira aho baturutse ntawe ubakomeye mu nkokora.
Ibi bibaye mu gihe mu burasirazuba bwa DRC byumwihariko mu gace ka beni , hamaze igihe hari kubera operasiyo za gisirikare zihuriweho n’ingabo za Uganda UPDF n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, mu kiswe “Operesiyo Shuja” igamije guhiga bukware no kurandura uyu mutwe.
Kugeza ubu ariko, benshi bakomeje kunenga”Operasiyo shuja” bitewe n’uko umutwe wa ADF ukomeje kwica abaturage, kubashimuta n’ibindi bikorwa by’ubunyamaswa ukorera mu burasirazuba bwa DRC byumwihariko mu gace ka Beni muri Kivu y’Amajyaruguru no mu ntara ya Ituri.