Mu buzima busanzwe iyo ducanye haboneka ivu ndetse n’amakara akomoka ku nkwi tuba twifashishije , gusa aya siyo twenda kuvugaho uyu munsi n’ubwo iryo vu naryo riba rifite akamaro kenshi kandi gatandukanye, uyu munsi tugiye kuvuga ku Makara afatwa nk’umuti mu buzima bwa Muntu.
Aya Makara si ayo bakura mu ifura isanzwe itwikirwamo amakara yo gucana ku mbabura ahubwo aba yateguwe k’uburyo bwa bugenewe ndetse bakayasya kugira ngo babone uko bayayungurura.
icyakora n’ubwo bimeze gutya ngo si byiza kuyakoresha uko twiboneye kuko ashobora nayo gutera indwara y’umwuma (deshydratation) bitwe n’uko wayakoresheje ndetse n’uburyo unywa mo amazi.
Reka tureber hamwe amakara n’akamaro kayo mu buzima
1.Amakara asukura urwungano ngogozi
Gukoresha amakara kuko abasha gusohora imyanda ndetse n’uburozi mu mubiri bishobora guteza umunaniro, kwishimagura n’ibindi atuma kandi umubiri urushaho kugira ubushobozi bwo kwirinda no kurwanya indwara, bigabanya uburibwe mu ihuriro ry’ingingo (articulation) kandi amakara yongera imbaraga mu mubiri n’ubushobozi bwo gutekereza.
Muri iyi minsi abantu bahangayikishijwe n’ifumbire zikoreshwa mu buhinzi ariko ubaye wifitiye amakara nta mpamvu yo guhangayika kuko amakara avana imyanda n’uburozi bwose mu mubiri.
2.Amakara atuma uruhu rumererwa neza
Ku bijyanye no gufata neza uruhu amakara yifashishwa mu gukiza uburibwe bwo ku ruhu wenda inzoka yakuriye cyangwa inzuki, ufata ifu y’amakara ukayivanga n’amavuta ya coco hanyuma ugakuba aho ubabara bihita bishira.
3.Amakara arinda umwijima n’impyiko gusaza
Uburyo bwiza bwo kurinda umwijima ndetse n’impyiko ni ukunywa amakara kuko bituma cellules zigize umwijima n’ impyiko bidasaza. Mu byukuri amakara afasha inzungano nyinshi mu mubiri w’umuntu guhorana ubuzima buzira umuze.
4.Amakara akesha amenyo agahinduka umweru
Mu gihe ufite amenyo asa nabi ufata ifu y’amakara ukayishyira ku buroso hanyuma ugakuba wibanda ku hari ikibazo cyangwa se mu gihe ufite impumuro mbi mu kanwa amakara yagufasha ugasigara uguwe neza.
5.Amakara avura ibisebe n’imvune
Birashoboka ko umuntu yagira igikomere kikanga gukira kubera infection bikagera aho abaganga bafata umwanzuro wo guca icyo gice kugirango kitanduza umubiri wose. Aha icyo ukora ni ugufata ifu y’amakara ukayishyira ku gikomere bituma gikira vuba.
6.Amakara avura indwara y’imiswi (diare)
Amakara ni umuti wayagereranya na antibiotic, iyo uyanyweye bituma ya mivurungano yari iri mu mubiri ishira hanyuma umuntu agasubirana ubuzima busanzwe. Si ibyo gusa ahubwo amakara avura constipation.
Amakara avura umutwe: iyo wumva utameze neza ufata ifu y’amakara ukavanga n’amazi macye hanyuma ukanywa ugenda umerewa neza.
Amakara arwanya impumuro mbi mu nkweto, mu cyumba , mu byuma bikonjesha n’ibindi ufata ifu y’amakara ukayikoresha bikagarura umwuka mwiza.
Amakara arwanya ubukana bw’inzoga mu mubiri: mu gihe umuntu yanyweye inzoga nyinshi icyo yakora ngo zimushiremo ni ugufata amakara akayasya hanyuma akavanga n’amazi bikaba nk’kivuge hanyuma ukanywa bituma alcohol igushiramo.
Birakwiye gukoresha amakara kuko adufasha kwirinda ingaruka mbi zatugeraho ndetse akura imyanda n’uburozi mu mubiri bigatuma tubaho twishimye.
Amakara akoreshwa mu buryo butandukanye yaba ifu cyangwa adaseye icyakora icyo dukwiye kwitondera ku Bantu bayakoresha bayanywa ni ukugira amakenga kuko atera umwuma (deshydratation) biba byiza kunywa amazi menshi bityo bigatuma uburozi buri mu mubiri bubasha gusohoka
7.Amakara asukura urwungano ngogozi
Gukoresha amakara kuko abasha gusohora imyanda ndetse n’uburozi mu mubiri bishobora guteza umunaniro, kwishimagura n’ibindi atuma kandi umubiri urushaho kugira ubushobozi bwo kwirinda no kurwanya indwara, bigabanya uburibwe mu ihuriro ry’ingingo (articulation) kandi amakara yongera imbaraga mu mubiri n’ubushobozi bwo gutekereza.
Muri iyi minsi abantu bahangayikishijwe n’ifumbire zikoreshwa mu buhinzi ariko ubaye wifitiye amakara nta mpamvu yo guhangayika kuko amakara avana imyanda n’uburozi bwose mu mubiri.
8.Amakara atuma uruhu rumererwa neza
Ku bijyanye no gufata neza uruhu amakara yifashishwa mu gukiza uburibwe bwo ku ruhu wenda inzoka yakuriye cyangwa inzuki, ufata ifu y’amakara ukayivanga n’amavuta ya coco hanyuma ugakuba aho ubabara bihita bishira.
9.Amakara arinda umwijima n’impyiko gusaza.
Uburyo bwiza bwo kurinda umwijima ndetse n’impyiko ni ukunywa amakara kuko bituma cellules zigize umwijima n’ impyiko bidasaza. Mu byukuri amakara afasha inzungano nyinshi mu mubiri w’umuntu guhorana ubuzima buzira umuze.
10.Amakara akesha amenyo agahinduka umweru
Mu gihe ufite amenyo asa nabi ufata ifu y’amakara ukayishyira ku buroso hanyuma ugakuba wibanda ku hari ikibazo cyangwa se mu gihe ufite impumuro mbi mu kanwa amakara yagufasha ugasigara uguwe neza.
11.Amakara avura ibisebe n’imvune
Birashoboka ko umuntu yagira igikomere kikanga gukira kubera infection bikagera aho abaganga bafata umwanzuro wo guca icyo gice kugirango kitanduza umubiri wose. Aha icyo ukora ni ugufata ifu y’amakara ukayishyira ku gikomere bituma gikira vuba.
Uwineza Adeline
Iyi nkuru ni ukwamamaza cg ni ukuri?none se ni amakara abonetse yose, Adeline azongere asome neza aho yabikuye atubwire amavitamine yabonye mumakara zituma avura ziriya ndwara zose, azaduhe na reference yabyo,murakoze.